Abasivili
benshi bishwe ku Cyumweru mu mirwano yadutse mu majyaruguru ya Sudan du Sud,
nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga
amahoro muri iki gihugu (Mission des Nations unies au Soudan du Sud (MINUSS)).
Iyi mirwano
yabereye mu gace ka Abiemnom, mu karere k’ubuyobozi ka Ruweng, hafi y’umupaka
uhuza Sudani y’Epfo na Sudani. Bivugwa ko urubyiruko rwitwaje intwaro
rutamenyekanye rwagabye igitero ku biro bikuru by’akarere ka Abiemnom,
hakomereka abantu 23.
MINUSS
yatangaje ko hari abaturage benshi baburiwe irengero muri iyo mirwano, ndetse
n’abayobozi bamwe bo ku rwego rw’ibanze batabashije kuboneka. Ibi byabaye mu
gihe igihugu kimaze iminsi by’umutekano.
Mu byumweru
bishize, urugomo rwariyongereye nyuma y’uko amasezerano yo gusangira ubutegetsi
hagati ya Perezida Salva Kiir n’uwo bahanganye Riek Machar atagenze neza.
Impande zombi zimaze igihe zidacana uwaka, ibintu byatumye impungenge zo
gusubira mu ntambara yeruye zongera kwiyongera.
ONU yasabye
impande zose guhagarika imirwano bidatinze no gutangira ibiganiro byubaka
bigamije gukemura ibibazo binyuranye mu mahoro.
Komiseri
Mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yagaragaje
impungenge zikomeye ku ihungabana rikomeje kwiyongera muri iki gihugu, asaba ko
hafatwa ingamba zihuse zo kwirinda ko Sudani y’Epfo yasubira mu ntambara ya
gisivili yuzuye.
ONU yibukije
ko kurinda abasivili ari inshingano z’impande zose zihanganye, isaba kandi ko
imiryango itanga ubutabazi ihabwa uburyo bwo kugera ku baturage bakeneye
ubufasha bwihuse.
Like This Post? Related Posts