• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahawe ibihembo na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kubera uruhare bagize mu guhanga udushya twagize uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho abaturage bari kumwe n’abayobozi banyuranye bo mu Ntara y’Amajyaruguru, Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Muri uwo muganda wabereye mu Murenge wa Kimonyi, mu Karere ka Musanze, nyuma yawo hahenbwe amatsinda atandukanye y'abaturaga ndetse n’abayobozi bahanze udushya dutandukanye twagize uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu baturage bahawe ibihembo kubera utwo dushya bahanze bavuga ko ibikorwa bakoze birimo kwiyubakira ibiraro gukora imihanda gukora imiyoboro y’amazi n’ibindi.

Mu bahebwe harimo itsinda ry'abantu 40 abaciye nyakatsi yo ku buriri, aho bagiye batanga amafaranga 1500Frw bakayashyira hamwe yagwira bakagurira umuntu umufariso (matera) kugeza igihe bose hamwe ubu nta n'umwe utaryama ku mufariso.

Bakomeza bavuga ko ibyo byose byabaye igisubizo kuri bo ubwabo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ibikorwa by'indashyikirwa abaturage bakoze mu kwishakamo ibisubizo maze bikagira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bityo asaba buri wese kubikuramo isomo mu guhanga udushya twagira buri wese akamaro.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itegura amarushanwa buri mwaka y’abahanze udushya tugamije gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Abahembwe mu Ntara y’Amajyarugugu kubera udushya bahanze, barimo abahembwe miliyoni 2,000,000Frw n’icyemezo cy’ishimwe mu gihe abandi bahembwe miliyoni 1,000,000Frw n’icyemezo cy’ishimwe.

Ibi bihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira no gutera inkunga udushya tuba twarahanzwe no gushishikariza abandi kugera ikirenge mu cya bagenzi babo baba barahanze utwo dushya.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments