• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Leta zunze Ubumwe za America zemeje ko abandi basirikare babiri byemejwe ko bishwe mu bitaro Iran igaba yihimura ku bya America na Israel.

Ibiro bikuru by’ingabo CENTCOM, byavuze ko abasirikare bamaze gupfa muri iyi minsi itatu y’intambara ari batandayu nyuma y’uko hari babiri basanzwe mu binonko by’igikorwa remezo cya gisirikare cyarashweho na Iran mu bihugu bicuditse na America.

Imibare America ivuga Iran yo ivuga ko imaze kwica benshi mu basirkare ba America.

Mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Mbere ingabo za Iran zikoresheje drone zarashe Ambasade ya America muri Saoudi Arabia, ndetse iki gitero cyemejwe na Ambasade ya America yasabye abaturage kwirinda kwegera ahari ibikorwa remezo bya gisirikare, no kugana mu bwihisho.

Perezida Donald Trump yavuze ko intambara ishobora kumara ibyumweru 4-5 kandi America izayihagarika yageze ku ntego zayo muri Iran, aho yanatangaje ko bibaye ngombwa yakoherezayo ingabo zirwanira ku butaka.

Iran yo ikomeje kuvuga ko itazamanika amaboko, kandi nta bindi biganiro ibyo ari byo byose izagirana na America.

Muri iri joro Iran yateye ibirindiro by’ingabo za America muri Irak (aya makuru ntabwo aremezwa na America). Ibisasu kandi bwa mbere byarashwe kuri Kuwait, ibindi byakomeje kurasa Israel ntihamenyekanye aba bapfuye, gusa igisirikare cya Israel cyavuze ko ibisau byose byafashwe.

Israel na yo yakomeje kurasa kuri Iran i Tehran, ndetse no muri Lebanon /Liban kuri Hezbollah.

America yasabye abaturage bayo bari mu bihugu 14 byo mu Barabu kuhava vuba na bwangu. Ibyo bihugu ni Bahrain, Misiri,  Iran, Iraq, Israel, Jordan, Kuwait, Lebanon/Liban, Oman, Qatar, Saudi Arabia, Syria, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (The United Arab Emirates, UAE), Yemen, n’abari muri West Bank, na Gaza.

Imyigaragambyo yatangiye muri bimwe mu bihugu nka Bahrain na Irak aho abaturage basaba leta kwirukana Abanya-America bagashyigikira Iran.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments