• Imikino / FOOTBALL

Rutahizamu  w’ikipe ya Al Nassr Cristiano Ronaldo yavuye muri Arabie Saoudite mu ijoro ryakeye nyuma y’ibitero by’indege zitagira bapilote zarashe kuri Ambassade y’Amerika  I Riyad

Uyu  mugabo wibitseho  ballon d’Or  eshanu usigaye I Riyad n’umugore  we  Georgina Rodriguez n’abana babo batanu  yafashe icyemezo  cyo kuba avuye muri icyo  gihugu  mu ijoro ryakeye kubera  ikibazo cy’umutekano mukeya uri muri kariya karere , gusa ntibiramneyekana  niba  yari kumwe n’umuryango we muri  urwo rugendo nkuko  bitangazwa n’ikinyamakuru The  Sun cyo  mu bwongereza

Indege ye yihariye, Bombardier Global Express, yakoze urugendo rw’amasaha hafi 7 ijya i Madrid, ikaba yagaragaye hejuru y’igihugu cya Misiri  ndetse n’inyanja ya Méditerranée, mbere yo kugera mu gihugu cya Espagne mu masaha ya mu gitondo ku wa kabiri.

Uru rugendo rwabaye mu gihe abanyamahanga benshi bari guhunga akarere kubera ubwiyongere bw’ibitero by’Abanya-Iran muri ?Moyen-Orient. Nk’uko byagaragajwe n’umwe mu bakinnyi b’ibihe byahise  ba Manchester United, Rio Ferdinand, we n’umuryangobagiye  i Dubaï mu bihe bisa no mu gihe cyo kwirinda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments