Ku mugoroba
wo ku wa gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026
abanyarwenya bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no mu karere k’Afurika
y’Iburasirazuba Teacher Mpamire na Patrick Salvador bageze I Kigali aho
bitabiriye igitaramo cya Thank You God It’s Funny .
Ku kibuga cy’Indege abo banyarwenya bakiriwe na Babou Joe umwe mubari
gutegura icyo gitaramo giteganyijwe kuba
ku wa 6 Werurwe 2026 muri Kigali Universe, kikazahuza abanyarwenya batandukanye
bo mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Icyo wamenya
kuri aba banyarwenya ni uko Teacher Mpamire azwi cyane mu kwigana
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu buryo busetsa naho Patrick Salvado
ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, azwiho urwenya
rufite aho ruhuriye n’imibereho ya buri munsi n’imibanire y’abantu.
Kwinjira muri
iki gitaramo cya Thank you GodIt’s Funny
kizabera muri Kigai Universe kwinjira ni
amafaranga ahasanzwe ari 10000.Frw , VIP
ni 20.000Frw mu gihe ameza akaba
200.000Frw