Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Kenya, yatangaje ko abakozi bakorera inzego z’umutekano zirimo Polisi, urwego rushinzwe amagereza n’urwego rw’igihugu rushinzwe urubyiruko bagiye kongererwa imishahara, mu rwego rwo kunoza imibereho yabo no kongera imbaraga mu kazi bakora.
Aya makuru yatangajwe ku wa Gatatu na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura muri izi nzego eshatu, iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu n’Ubutegetsi, Dr Raymond Omollo.
Yavuze ko aya mavugurura ari gushyirwa mu bikorwa hakurikijwe gahunda y’inkingi enye zigamije kunoza imitangire ya serivisi, guteza imbere ubunyamwuga no kubaka uburyo buhamye bwo gukumira no kugenza ibyaha.
Iyi gahunda y’amavugurura igamije kandi kongerera ubushobozi ibigo by’umutekano, kunoza imitangire ya serivisi no guteza imbere imicungire myiza y’abakozi ndetse n’iterambere ryabo mu kazi.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imibereho y’abakozi no guteza imbere amasezerano y’akazi n’imikurire yabo mu mwuga, icyiciro cya nyuma cy’izamurwa ry’imishahara ku bapolisi, abakozi b’urwego rushinzwe amagereza ndetse n’ab’urwego rushinzwe urubyiruko kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera muri Nyakanga 2026.
Umupolisi uri ku rwego rwo hasi (umupolisi w’umutangizi) azajya ahembwa amashilingi 57,700 ya Kenya (agera kuri Frw 651,101), avuye kuri KSh 38,975 (agera kuri Frw 439,804), bivuze ko umushahara wiyongereyeho hafi 48%.
Abakozi b’urwego rushinzwe amagereza na bo bazamuriwe umushahara ku kigero kingana na 48%.
Ku rundi ruhande, abapolisi bashya barangije amasomo bazatangira bahembwa KSh 29,296 (agera kuri Frw 330,781), bavuye kuri KSh 20,390 (agera kuri Frw 230,223) bahabwaga kuva muri Nyakanga 2024, bivuze ko na bo umushahara wabo wiyongereyeho 44%.
Izi mpinduka zitezweho guteza imbere imibereho y’abakozi b’inzego z’umutekano no kubongerera imbaraga mu kazi, bikazanafasha kunoza serivisi batanga ku baturage.
Like This Post? Related Posts