• Imyidagaduro / ABAHANZI

Wa  Munsi wari utegerejwe na benshi  bakunda imyidagaduro  wageze nyuma y’igihe kitari gito  bivuzwe ko  Anita Pendo  na Dj Bissosso   nyuma yo  kuva kuri  RTV  bagiye gutangira  ikiganiro cyabo gishya  bise   Friday  Airline  kuri BTN TV

Nkuko  tubikesha Umuyobozi  Mukuru wa BTN Tv Ahmed Pacifique  yabidutangarije  yavuze ko  iki kiganiro  hashize igihe kinini gitegurwa kugira ngo abakunzi ba BTN bazakibone gisa neza .

Yakomeje agira ati : murabizi  neza ko umwka ushize  ujya kurangira aribwo twari twatangaje ko  bagiye gutangira ariko  ntibyabaho  gusa ubu nabahamiriza  ko guhera mu ijoro  ryo kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 ikiganiro kiri butambuke ku nshuro ya mbere kandi kikazajya gitambuka buri wa Gatanu w’icyumweru

Ku rundi ruhande iki kiganiro ntabwo kizabuza Anita Pendo gukomeza gukor akazi keza  gasanzwe  kuri Kiss FM, dore ko icyo kuri BTN TV azajya agikora buri wa Gatanu w’icyumweru gusa na bwo mu masaha

Anita Pendo, DJ Bissosso basanzwe ari abahanga mu bijyanye no kuvanga imiziki, imirimo ahuje na Anita usanzwe anayobora ibirori mu bitaramo bikomeye. Bombi basezeye kuri RBA mu 2024.

 



 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments