Ingabo za Uganda ziri muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bugamije kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano, AUSSOM, zifatanyije n’iza Somalia, zabohoje Umujyi w’ingenzi wa Darusalam wari mu maboko ya Al Shabaab.
Ni umujyi uherereye
mu gace ka Shabelle wari umaze igihe ugenzurwa n’abarwanyi b’umutwe
w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Ibyo bibaye nyuma y’uko undi mujyi wari mu biganza bya Al
Shabaab witwa Mubarak na wo wabohowe n’izo ngabo nk’imwe mu ngamba yo guhashya
abarwanyi b’uwo mutwe mu Majyepfo ya Somalia.
Umuyobozi Mukuru w’Ingabo ziri muri ubu butumwa, Brig Gen
Jackson Kayanja, yavuze ko ukugera ku ntego kwaturutse ku bufatanye bw’ibikorwa
by’ingabo.
Yakomeje ati “Kubohora Darusalam bigaragaza ubushobozi bw’ingabo
zacu n’umuhate wo kugarura amahoro n’umutekano muri Somalia.”
Col Owiny Akena yavuze ko umutekano muri Darusalam uzafasha mu
gutuma abasivili batekana, bikoroshya ibikorwa by’ubutabazi no gutuma
Guverinoma igira uruhare muri ako gace.
Yavuze kandi ko guhuza imbaraga bizakomeza gushimangira umuhati
wo kugera ku mahoro n’umutekano.
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bishimiye ukubohorwa ku
wo Mujyi, banagaragaza ko kugaruka k’umutekano bizagira uruhare mu gusubukura
ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Mu mwaka ushize na bwo Ingabo za Uganda n’iza Somalia ziciye
abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab barenga 100 mu bikorwa byo gufata
Akarere ka Bariire gaherereye mu Ntara ya Lower Shabelle.