Umutoza w’Umwongereza, Stephen Constantine yongeye kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma y’imyaka 11.
Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni ryo ryabitangaje kuri uyu wa Kane
binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
FERWAFA
yavuze ko yishimiye kumenyesha abanyarwanda ko Stephen Constantine
yashyizweho nk'Umutoza Mukuru w'lkipe y'Igihugu y'Abagabo (Amavubi) ndetse
n'lkipe y'Igihugu y'Abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere
ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.
Yavuze ko
ishyirwaho ry'umutoza rirashimangira "ubushake bw'igihugu cyacu bwo kubaka
imikorere n'imiyoborere mishya y'umupira w'amaguru no kugera ku ntsinzi ku
rwego mpuzamahanga haba ku mugabane wa Afurika no ku Isi".
Constantine
azatangira inshingano ze mu lkipe y'lgihugu Amavubi ku wa Mbere tariki ya 16
Werurwe 2026, akazakorana n'abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike y'ikipe
y'igihugu mu myiteguro y'amarushanwa ya FIFA Series ateganijwe kubera i Kigali
mu mpera za Werurwe, 2026.
FERWAFA
kandi yavuze ko amakuru arambuye, gahunda za tekiniki ndetse
n'icyerekezo cy'iterambere azatangazwa mu kiganiro n'abanyamakuru kizaba.
Ibyo wamenya
kuri Stephen Constantine
Constantine
yavukiye i Londres, umurwa w’u Bwongereza mu 1962 aho bivuze ko afite imyaka
63. Nyina yari Umwongereza naho se avuka muri
Chypre.
Ku myaka 16
yagiye kugeragezwa muri Chelsea aho mu mukino wa mbere yatsinzemo ibitego 3
akina nka rutahizamu. Mu myaka ibiri yakurikiyeho, umutoza w’Amavubi
yagiye mu igeragezwa muri Millwall, yaje kujya muri Chypre asinya muri AEL
Limassol nk’umukinnyi.
Constantine
afite imyaka 19 yasanze Costas, umuvandimwe we wabaga muri Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika amara imyaka 10 akinira Pennsylvania Stoners na New York Freedoms
ahagarika gukina nyuma y’imvune yagize mu ivi byatumye ahita atangira amasomo
y’ubutoza.
Mu 1999
nibwo yatangiye urugendo urugendo rwo gutoza ahereye mu ikipe y’igihugu ya
Nepal. Yayimazemo imyaka ibiri ahita ajya mu ikipe y’igihugu y’u Buhinde,
ayivamo ajya muri Malawi naho avayo ajya muri Sudani muri 2009
gusa Ambasade y’Abongereza imusaba kuguma hamwe kuko hari imyigaragambyo
yo kwamagana impapuro zo gufata perezida wa Sudani, Omar al-Bashir.
Nyuma yaho
yagiye gutoza muri Cyprus mu makipe atandukanye ubundi muri 2014 ahabwa gutoza
Amavubi. Ntabwo yatinze mu Rwanda kuko yahamaze umwaka umwe ubundi ahava
asubira gutoza Ubuhinde amarayo imyaka ine.
Muri 2021
yagiye gutoza Pafos yo muri Cyprus naho ntiyatindayo ahita ajya gutoza muri
East Bengal Club yo mu Buhinde. Guhera muri 2023 yatozaga ikipe y’igihugu ya Pakistan. Ubwo
Stephen Constantine yatozaga Amavubi umwaka umwe yayafashije kugera ku
mwanya mwiza ku rutonde rwa FIFA, muri 2015 u Rwanda rwari ku mwanya wa 64.
Like This Post? Related Posts