Abaturage basabwe kwirinda imvugo zigaragaza ubuhake zirimo kwita abantu ‘Mabuja’ cyangwa ‘Databuja’, kuko zishobora gufatwa nk’izitsikamira uburenganzira bwa muntu ndetse zikaba zishobora no kuganisha ku byaha.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa
yagenewe inzego z’umutekano, agamije kubafasha kurushaho gusobanukirwa
n’uruhare rwabo nk’ishingiro ry’ubutabera mu gihugu, no kubibutsa akamaro ko
kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa yanagarutse ku masuzuma akorwa buri gihe ku
iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye
(UN), hagamijwe kureba ibimaze kugerwaho n’ibigikeneye kongerwamo imbaraga.
Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu
muryango RBJ ufasha mu guhuza ubutabera
n’abaturage, Rwamurangwa Elwin, yavuze ko buri Munyarwanda afite inshingano zo
kwamagana imvugo zose zishobora gupfobya cyangwa gutesha umuntu agaciro.
Yagize ati:“Akenshi inzego
z’umutekano ni zo zishyira mu bikorwa iby’ubutabera. Mu biganiro twagiranye,
twagarutse ku bibangamira uburenganzira bwa muntu harimo n’imvugo zipfobya
abantu, aho usanga hari abita abandi amazina abatesha agaciro nko kubita
‘ikimuga’, ‘ikiragi’ cyangwa se imvugo z’ubuhake nka ‘Mabuja’ na ‘Databuja’.”
Yakomeje avuga ko buri wese akwiye
kugira uruhare mu kurwanya iyo mico, ashimangira ko ubuhake bwaciwe mu Rwanda
bityo ko kubugaragaza mu mvugo cyangwa mu bikorwa bishobora guhanwa
n’amategeko.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha
(RIB), Dr. Murangira B. Thierry, na we
yashimangiye ko imvugo z’ubuhake n’izindi zipfobya abantu zitari zikwiye
gukoreshwa kuko zambura umuntu ubumuntu bwe kandi zishobora kumugiraho ingaruka
mu rwego rw’amategeko.
Yagize ati:“Imvugo z’ubuhake
ntizikwiye gukoreshwa mu Rwanda. Ntabwo ubuhake bukiriho, kandi uwabugaragaza
cyangwa akabushishikariza ashobora guhanwa n’amategeko. Abaturage bakwiye kumva
ko imvugo nk’izi zibangamira uburenganzira bwa muntu.”
Umuryango w’Abibumbye (UN) ugizwe n’ibihugu 193. Muri byo,
hatoranywamo ibihugu 47 bigize Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku Isi
(Human Rights Council), gakurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa
mu bihugu bitandukanye. Afurika ni umwe mu migabane ifitemo ibihugu byinshi
muri aka kanama.
Like This Post? Related Posts