• Amakuru / MU-RWANDA


Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yemeje itegeko rishyiraho Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defense University), ikigo gishya kizajya gihuriza hamwe inyigisho, amahugurwa n’ubushakashatsi mu bya gisirikare n’umutekano w’igihugu.

Iyi kaminuza izaba igamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abasirikare n’abakora mu nzego z’umutekano, binyuze mu masomo yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye no kurinda igihugu.

Guhuza amashuri ya gisirikare asanzwe

Kaminuza ya Gisirikare izahuriza hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye byari bisanzwe bitanga amahugurwa mu bya gisirikare. Muri ayo harimo Rwanda Military Academy Gako, itanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, ndetse na Rwanda Defence Force Command and Staff College Nyakinama, itanga amahugurwa ku bofisiye bakuru bari ku mapeti ya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.

Aya mashuri azaba ari mu rwego rumwe rwa kaminuza, bigafasha gutegura neza amasomo n’amahugurwa ku rwego rwa kaminuza.

Ishuri ry’abofisiye bakuru cyane

Muri gahunda yo kuvugurura imyigishirize ya gisirikare, hateganyijwe gushyiraho ishuri ryihariye ryitwa National Defense College, rizajya ryigisha abofisiye bakuru cyane kuva ku ipeti rya Colonel kuzamuka kugeza kuri Général.

Iri shuri rizibanda ku myigire ijyanye n’imiyoborere y’ingabo ku rwego rwo hejuru, ingamba z’umutekano w’igihugu ndetse n’isesengura ry’ibibazo by’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Gutanga impamyabumenyi n’ubushakashatsi

Kaminuza ya Gisirikare izajya itanga impamyabumenyi zitandukanye zirimo iz’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, ndetse n’izindi mpamyabushobozi mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano.

Uretse inyigisho, iyi kaminuza izibanda cyane ku bushakashatsi n’isesengura ry’ibibazo by’umutekano ku rwego rw’igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda

Kugeza ubu, amasomo amwe n’amwe atangirwa mu mashuri ya gisirikare atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. Ibi byatumaga impamyabumenyi zihabwa abasirikare zitangwa n’iyi kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Didas Kayihura Muganga, yavuze ko amasomo menshi bigishaga abasirikare atari ajyanye n’igisirikare gusa, ahubwo yari amasomo asanzwe yigishwa no mu zindi porogaramu za kaminuza.

Yagaragaje ko nubwo kaminuza ya gisirikare izatangira gukora yigenga, ishobora gukomeza gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amasomo amwe n’amwe cyangwa porogaramu zishobora gukomeza gutangirwa mu mashuri ya gisirikare.

Impamvu yo kuyishyiraho

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko gushyiraho iyi kaminuza ari igice cy’amavugurura agamije kunoza imiyoborere ya Rwanda Defence Force no kongera ubushobozi bwayo mu bijyanye n’inyigisho n’ubushakashatsi.

Iyi gahunda igamije kandi gutuma ingabo z’u Rwanda zibasha gusohoza neza inshingano zazo zo kurinda igihugu n’umutekano wacyo, binyuze mu bumenyi buhanitse n’ubushakashatsi bujyanye n’igihe.

Mu bihugu byinshi ku isi, kaminuza za gisirikare zifasha cyane mu guteza imbere ubushakashatsi mu by’umutekano, gutegura abayobozi b’ingabo ndetse no guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare. U Rwanda narwo ruri mu nzira yo kongera uru rwego rw’inyigisho binyuze muri Kaminuza ya Gisirikare.


Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama risanzwe rihugura abofisiye bakuru mu Rwanda ariko harashakwa irindi irizajya rifasha n’abo ku rwego Général


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments