• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko buri mu myiteguro yo gusimbuza abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro no kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ku wa 13 Werurwe 2026, ni bwo Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya gusimbura bagenzi babo bari muri iyo ntara.

Iki gikorwa cyabereye mu kigo cya gisirikare cya Kami giherereye i Kigali, kikaba cyanitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, Vincent B. Sano.

Mu mpanuro yatanze, Maj Gen Nyakarundi yibukije iri tsinda ko ubutumwa bwaryo nyamukuru ari ukurinda abasivile no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano muri Cabo Delgado.

Yabasabye kandi kuzaba ba ambasaderi beza b’u Rwanda, bagaragaza imyitwarire myiza, ubunyamwuga no gukorera hamwe, anabasaba gukomeza gushyira umutima ku kazi nk’uko bagenzi babo bari basanzwe muri ubwo butumwa babigenje.

U Rwanda rwaherukaga gusimbuza abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa muri Mozambique muri Nzeri 2025, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umutekano n’ituze muri iyo ntara.

Ubutumwa bw’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda muri Mozambique bushingiye ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ibihugu byombi byagiranye mu 2021, nyuma y’uko Mozambique isabye ubufasha mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Intara ya Cabo Delgado yari yarazahajwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro kuva mu 2017, aho byahitanye abarenga 3,000, ndetse bigateza impunzi zirenga 800,000 zavuye mu byabo.

Icyakora, kuva ingabo z’u Rwanda zahagera mu 2021, habaye impinduka zikomeye mu by’umutekano. Mu mpera za 2023, ubuyobozi bwa Mozambique bwatangaje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hongeye kugaruka umutekano, bituma abaturage benshi batangira gusubira mu byabo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments