Urubanza rwa
Moses Turahirwa washinze inzu ihanga imideli ya (Moshions) yireguye ku byaha
aregwa birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano “aho
muri passport ye yahinduye ahanditse “Gabo” agashyiramo “Gore”.
Kuri uyu wa
Mbere tariki 16 Werurwe, 2026 nibwo urubanza rwa Turahirwa rwaburanishijwe mu
mizi, aho yabanje kugaragaza inzitizi z’uburwayi.
Me Albertine
Mukeshimana wunganira Turahirwa mu mategeko, yabwiye urukiko ko umikiliya we
arwaye, bifuza kutaburana.
Umucamanza
yagaragaje ko iyo nzitizi nta shingiro ifite.
Inteko
y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko nibo bayoboye iburanisha, Ubushinjacyaha
bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.
Ku isaha ya
saa yine (10h00 a.m) iburanisha ryari ritangiye.
Turahirwa
Moses bita Moshions, yaburanye yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge,
ariko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, aragihakana.
Yavuze ko
aho afungiwe amaze kugororwa.
Ubwo urukiko
rwamusabaga gutanga ibisobanuro ku cyamuteye kwiyita Umugore kandi ari Umugabo,
Moses Turahirwa yavuze ko yahinduye Passport ye ahanditse “Gabo” akora
“editing” (arahahindura) ashyiramo “Gore”.
Umucamanza
ati “Ibyo wabikoze ugambiriye iki?”
Turahirwa
ati “Ntacyo, ni ubukubaganyi bwange gusa, kuko hari film nakinanaga
n’Umufaransakazi.”
Umucamanza
ati “Cyangwa washakaga “gutwika” bimwe byateye by’iki gihe?”
Turahirwa
ati “Oya, ni imikino narindimo gusa. Kandi nanjye nabonye bishobora guteza
ikibazo iyo “Post” (inyandiko yo ku mbuga nkoranyambaga) ndayisiba.”
Me Albertine
Mukeshimana afashe, yasabye urukiko ko uwo yunganira igihe yahamwa n’icyaha
yazasubikirwa ibihano kugira ngo ajye kwivuza, kuko ngo yaranabitangiye.
Yavuze ko
impapuro za muganga zibyerekana ko arwaye, bityo kumufunga ntacyo byaba bimaze.
Umucamanza
yongeye kubaza Turahirwa Moses icyo yair agamije ahindura Passport ye, niba
atari agamije “kubwira isi ko umuntu ashobora gutangira uri Umuhungu agasoza
ari Umukobwa nk’uko byateye muri iki gihe.
Me Albertine
Mukeshimana, yahise asubiramo ibyo yavuze ati “Ndasaba ko Turahirwa
yasubikirwa ibihano icyaha nikimuhama.”
Ubushinjacyaha
na bwo bwahawe ijambo, buvuga ko Turahirwa Moses yahamwe n’ibyaha bibiri, ari
ibyo icyo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi, ndetse n’icyaha cyo gukoresha
inyandiko mpimbano.
Ku cyaha cyo
gukoresha inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashe ahanditse
“Gabo” ahashyira “Gore”, afata ahanditse igihe yavukiye cyari umwaka wa 1991
ashyiraho ko yavutse mu mwaka wa 1994, ndetse ngo yahinduye na nimero ya
Passport.
Nyuma yo
gukora biriya yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Thank U Kagame”.
Ubushinjacyaha
buti “Turabona yarabikoze abigambiriye, nta hantu tubona mu mategeko
atakoze icyaha. Turabona yarakoze icyaha cyane.”
Ubushinjacyaha
bwavuze ko abantu batafata urwandiko rw’umwimerere ngo igitondo kimwe, baze
babihindure, kandi rwaratanzwe n’urwego rubifitiye ububasha.
Bwasabye ko
atazasubikirwa igihano ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko
yababariwe ntabihe agaciro.
Turahirwa
Moses yahawe ijambo ngo agire ikindi avuga.
Ati “Njye
icyo nakongeraho, ni uko nafashe ingamba zo kureka ibiyobyabwenge burundu. Njye
ndarwaye ibyo nkora byose mbikoreshwa n’uburwayi, n’ibindi nakoze nabikoze
nkirwaye n’ubu ibipimo birabyerekana ko biri kugabanuka.”
Ku
by’inyandiko mpimbano aregwa, yavuze ko “nta byago iyo Passport ye yateje” kuko
n’Urwego rw’Ibinjira n’Abasohoka ngo nta kibazo rwabigizeho, kuko ngo ibyakozwe
byose nyacyo byangije ku rwandiko rw’umwimerere.
Me Albertine
Mukeshimana we yavuze ko Urukiko rwaca inkoni izamba, rukazaha Turahirwa Moses
ibihano bisubitse, kuko ahawe ayo mahirwe yahita ajya mu kigo gifasha abantu
basabitswe n’ibiyobyabwenge, kugira ngo afashwe kubireka burundu.
Nyuma yo
kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko urubanza
ruzasomwa ku wa 31/03/2025 saa kumi z’umugoroba.
Like This Post? Related Posts