• Amakuru / MU-RWANDA

Itsinda ry’abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi,  ryagarutse mu gihugu amahoro kuri uyu munsi, nyuma yo gusoza neza ubutumwa bw’ubutabazi bari bamazemo amezi abiri muri Jamaica. Bari baroherejwe gufasha mu gusana ibikorwa remezo  byangijwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye ya Melissa.

Aba basirikare ba RDF boherejwe muri ubu butumwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamayika, agamije gufasha mu gusana ibikorwa remezo by’ingenzi byangiritse bitewe n’ibiza by’umwihariko ibiza by’inkubi y’umuyaga.

Mu gihe cy’ubutumwa bwabo, aba basirikare bashinzwe ubwubatsi bakoranye bya hafi n’Ingabo za Jamaica (JDF) hamwe n’inzego z’ibanze mu gusana amazu y’abaturage n’amashuri byari byangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Jamayika iri mu bihugu byibasiwe cyane n’inkubi y’umuyaga Melissa, mu mpera z’Ukwakira 2025,  yangije byinshi, byatumye hatangizwa ibikorwa byagutse by’ubutabazi ku baturage.

Abasirikare bashinzwe ubwubatsi ba RDF bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha ibikorwa byo gusubiza ibintu mu buryo, rifasha gusana amazu y’abaturage bari barahuye n’ingaruka z’iki kiza.

Bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba  w’Inkeragutabara, wabashimiye ku gusoza neza ubutumwa bwabo no kugaragaza ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kazi.

Yabashimiye kandi ko bahagarariye neza u Rwanda, agaragaza ko imyitwarire n’ubwitange bwabo byagaragaje indangagaciro z’igihugu ndetse bikomeza guteza imbere isura nziza y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Yashimangiye ko ibikorwa byabo bitagize uruhare rukomeye gusa mu kongera kubaka ubuzima bw’abaturage ba Jamayika, ahubwo byanakomeje kugaragaza u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi no guhangana n’ibiza.

Isozwa ry’ubu butumwa rigaragaza umubano ugenda urushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Jamaica, ndetse bikibutsa akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibiza.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments