Mu Karere ka
Huye hategerejwe iserukiramuco ry’ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival
riteganyijwe kumara iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026,
rikazahuriza hamwe abahanzi batandukanye n’abakunzi b’imyidagaduro.
Iri
serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere ryateguwe na sosiyete Siga Rwanda
yashinzwe n’umusizi Rumaga Junior.
Uyu musizi
aherutse gutangaza ko iki gikorwa kigamije guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda no
kubuha urubuga rugera ku baturage benshi.
Rumaga
yavuze ko bahisemo gutangiriza iri serukiramuco i Huye kubera amateka akomeye
aka karere gafite mu muco n’amateka by’u Rwanda.
Yagize ati
“Ni iserukiramuco rizajya rizenguruka igihugu, ariko Huye ni ho rizajya
ritangirira. Turashaka ko ubuhanzi butagarukira mu nzu z’imyidagaduro gusa,
ahubwo bukagera mu baturage bose.”
Mu bahanzi
bategerejwe gususurutsa abazaryitabira harimo Massamba Intore, Riderman,
Element Eleeeh, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Mani Martin, Christopher Muneza,
Kevin Kade, Bwiza, Rusine Patrick na Jules Sentore n’abandi benshi.
Ku munsi wa
mbere w’iri serukiramuco hazabaho urugendo ruzahagurukira i Kigali rugana i
Huye, aho abazaryitabira bazajya bahagarara ahantu hatandukanye biga amateka
n’umuco by’u Rwanda ari na ko basusurutswa n’abahanzi.
Ku wa 20
Werurwe hateganyijwe igikorwa cyiswe “Intambwe ya Nyirarumaga”, kigamije
kuzirikana no gushimira uruhare rw’abagore mu buhanzi, mu muco no mu iterambere
ry’igihugu, cyane ko ukwezi kwa Werurwe kwahariwe kuzirikana abagore.
Abazitabira
iri serukiramuco bazanasura Umusozi wa Kiruri Hill uherutse guhabwa Rumaga
Junior kugira ngo awubyaze umusaruro mu bikorwa by’ubuhanzi n’ubukerarugendo.
Umunsi wa
nyuma, ku wa 21 Werurwe 2026, hazaba igitaramo gikomeye kizasoza iri
serukiramuco kikazabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.