• Imyidagaduro / ABAHANZI


Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel Manizo, yatangaje ko ageze ku cyemezo cyo gusezerana n’umukunzi we Sandra Teta, bamaze igihe kinini bakundana.

Aya makuru aje nyuma y’igihe kirekire umubano w’aba bombi ukurikiranywe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe n’uko wagiye urangwamo ibibazo n’amakimbirane, rimwe na rimwe bikagera ku kurwana, ariko nyuma bakongera kwiyunga.

Nubwo ibyo bibazo byatumye benshi bashidikanya ku hazaza h’urukundo rwabo, Weasel Manizo na Sandra Teta bakomeje kugaragaza ko bakundana byimazeyo kandi bafite intego yo kubaka urugo ruhamye.

Mu butumwa aherutse gutanga, Weasel yavuze ko igihe kigeze ngo ashyire umubano wabo mu buryo bwemewe n’amategeko, agaragaza ko ubukwe bushobora kubera mu Rwanda, igihugu cy’amavuko ya Sandra Teta.

Nubwo bimeze bityo, nta tariki nyirizina iratangazwa ku bijyanye n’uyu muhango utegerejwe.

Sandra Teta asanzwe akomoka mu Rwanda, mu gihe Weasel Manizo ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, ibintu bituma umubano wabo uba uwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Aba bombi bamaze no kubyarana abana babiri b’abakobwa, bikomeza kugaragaza uburemere bw’umubano wabo n’ubwo wagiye ugaragaramo ibihe bikomeye.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro barimo gutegereza kureba niba koko aba bombi bazasohoza uyu mugambi w’ubukwe, ushobora kuba umwe mu mihango izakurura abantu benshi mu karere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments