Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze bikomeye ibihugu bifatanyije na Amerika mu muryango wa OTAN, abishinja kudatanga umusanzu uhagije mu guhangana na Iran, ndetse abita “ibigwari”.
Ibi
Trump yabivuze mu gihe intambara hagati ya Amerika ifatanyije na Israel na Iran
imaze ibyumweru bitatu, nyuma y’ibitero byagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026,
byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, hamwe n’abandi
basirikare bakuru.
Mu
rwego rwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare, Trump yari yasabye ibihugu by’i
Burayi kohereza amato y’intambara kugira ngo arinde umuyoboro wa Hormuz, ufite
akamaro kanini mu gutwara peteroli ikoreshwa ku Isi.
Icyakora,
abayobozi b’ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi banze kwitabira icyo
cyifuzo, bagaragaza ko batagishijwe inama mbere y’itangizwa ry’iyi ntambara,
bityo ko badashobora kuyigiramo uruhare.
Trump
yagize ati: “Iyo hatari Amerika, OTAN yaba ari urusamagwe rukozwe mu mpapuro.”
Yongeyeho ko nubwo ibihugu bya OTAN byanze gufasha mu kugarura umutekano ku
muyoboro wa Hormuz, ari byo bikomeje kwinubira izamuka ry’ibiciro bya peteroli.
Yagize
ati: “Mu bya gisirikare twamaze gutsinda, ingaruka kuri bo ni nto, ariko bari
kwinubira ibiciro byazamutse, nyamara ntibashaka kugira icyo bakora ngo
umuyoboro wa Hormuz wongere gufungurwa neza.”
Trump yakomeje ashimangira ko igikorwa gisabwa ari gito kandi kidashyira mu kaga gakomeye abasirikare, ariko ibihugu bya OTAN bikomeje kubyirengagiza. Ati: “Ni ibintu byoroshye gukora, bifite ibyago bike cyane.”
Mu
magambo akomeye, Perezida Trump yongeyeho ati: “Ibigwari, kandi tuzahora
tubyibuka.”
Nubwo
ibyo Trump yavuze byakomeje guteza impaka, ibihugu birimo u Bufaransa, u
Budage, u Bwongereza, u Butaliyani, u Buholandi, u Buyapani na Canada,
byatangaje ko biri gushyira imbaraga mu gushaka umutekano w’umuyoboro wa
Hormuz, nubwo bidashyigikiye byeruye ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri
Iran.