Mu
Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 24 Werurwe 2026, humvikanye inkuru ibabaje
y’umunyeshuri wigaga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro (RP Tumba
College), wasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, ari kumwe n’umukobwa wari waje
kumusura na we yitabye Imana.
Amakuru
atangwa n’ubuyobozi bw’iri shuri avuga ko uwo muhungu yigaga mu mwaka wa mbere
mu ishami rya Information Technology. Yasanzwe amanitse mu nzitiramibu iri
hejuru y’igitanda, mu gihe uwo mukobwa wari wamusuye we yasanzwe aryamye hasi,
na we yamaze gupfa.
Umukozi
ushinzwe Inozamububanyi (Public Relations Officer) muri RP Tumba College, Nkusi
Moses, yemeje aya makuru, avuga ko bombi basanzwe mu nzu uwo muhungu yabagamo
(ghetto) inyuma y’ikigo.
Yagize
ati: “Ni umuhungu n’umukobwa basanzwe bapfiriye mu nzu yari ifunze imbere,
ifite n’ingufuri. Uwo muhungu yari umunyeshuri wacu, ariko ku bijyanye n’umukobwa
ntituramenya niba na we yari umunyeshuri hano.”
Yakomeje
avuga ko uko basanze umubiri w’uwo muhungu bisa n’aho yaba yiyahuye, kuko yari
amanitse mu nzitiramibu, mu gihe uwo mukobwa we yasanzwe hasi yapfuye.
Inzego
z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u
Rwanda zahise zigera aho byabereye, zitangira iperereza rigamije kumenya neza
icyateye urwo rupfu rw’abo bombi.
Kugeza
ubu, imibiri yabo yari igihari hategerejwe ko ijyanwa gukorerwa isuzuma
(autopsie) kugira ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’urwo rupfu rwabo.
Ubuyobozi
bwa RP Tumba College bwagaragaje ko ari igihombo gikomeye kuba abantu babiri
bashobora kuba ari abanyeshuri bombi bapfira rimwe, bunihanganisha imiryango
y’aba bombi mu bihe bikomeye barimo.