• Imikino / FOOTBALL

Igihugu cy’u Rwanda kigiye kwakira imikino ya gicuti Mpuzamahanga itegurwa n’Ishyiraramwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ’FIFA Series’, iteganyijwe kuba hagati ya tariki 26 kugeza 30 Werurwe 2026, aho ibihugu umunani bigabanyije mu matsinda abiri.

Aya marushanwa agamije guhuza amakipe y’ibihugu bituruka ku migabane itandukanye, akabona amahirwe yo gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwimenyereza gukina imikino n’ibihugu biri ku yindi migabane, bidahuriye mu mpuzamashyirahamwe imwe.
?
?Uretse urw’imisozi igihumbi hari n’ibindi bihugu bizaberaml iyi mikino ya 2026, Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Mauritius, Puerto Rico na Uzbekistan, aho buri gihigu kizakira itsinda rimwe rigizwe n’amakipe ane, bitandukanye n’u Rwanda ruzakira amatsinda abiri, aho itsinda rya mbere rizakinira kuri Stade Amahoro ririmo u Rwanda, Kenya, Grenada, na Estonia naho itsinda rya kabiri rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium rigizwe na Tanzania, Macau, Aruba, na Liechtenstein.

FIFA Series ni gahunda nshya yashyizweho na FIFA igamije kongerera amakipe y’ibihugu amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga, cyane cyane adakunze guhura n’andi aturuka ku migabane itandukanye.
?
?Ku wa 16 Ukuboza 2022, nibwo FIFA yatangije igitekerezo cy’iyi mikino maze ku wa 16 Werurwe 2023 nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA mu Nama ya 73 ya FIFA (FIFA Congress) yabereye i Kigali mu Rwanda, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yemeza ko aya marushanwa agiyeho, atangaza ko ku nshuro ya mbere azaba muri 2024 akajya aba buri myaka ibiri.
?
?Imikino ya mbere yabaye muri Werurwe 2024 mu gihugu cya Misiri ku mugabane wa Afurika, aho amakipe yashyizwe mu matsinda, buri tsinda rigizwe n’ibihugu bine, bigakina imikino ya gicuti ariko ifite isura y’irushanwa, aho amakipe yo mu itsinda rimwe, abiri akina umukino umwe, maze atsinze agakina umukino wa nyuma bashaka uwegukana igikombe naho ayatsizwe agakinira umwanya wa gatatu.
?
?Muri aya marushanwa azabera i Kigali n’ahandi ku Isi, buri kipe ikina imikino ibiri gusa, aho bakina icyo twakwita 1/2 n’umukino wa nyuma kandi bigakorwa muri buri tsinda kuko nta makipe yo mu matsinda atandukanye yahura.Mu irushanwa rya mbere, Croatia ni yo yegukanye igikombe itsinze Misiri ibitego 4-2.

?Aya marushanwa afite akamaro kanini mu iterambere ry’umupira w’amaguru, cyane cyane ku bihugu bitaragera ku rwego rwo hejuru, byitezwe ko muri iyi mikino ya FIFA Series 2026 hazatangira n’iy’abagore ku nshuro ya mbere, gusa mu Rwanda hateganyijwe iy’abagabo gusa.
?
?Nubwo nta bihembo by’amafaranga bitangwa nk’uko bigenda mu yandi marushanwa, amakipe yungukiramo amanota atuma agira umwanya mwiza ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, imyitozo yo ku rwego rwiza ndetse no kumenyekana.

FIFA Series ifunguye ku bihugu byose bibarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w"Amaguru ku Isi aho bihabwa amahirwe angana yo kwitabira no kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments