Perezida
w’ishyaka National Unity Platform ritavuga rumwe na Leta ya Museveni , Robert
Kyagulanyi, yatangaje ko azagaruka mu gihugu cya Uganda, ariko ari uko afite
ubwisanzure bwuzuye, atari mu rwego rw’imishyikirano iyo ari yo yose.
Mu kiganiro
yagiranye na France 24 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bobi Wine yavuze
ko nubwo ari hanze y’igihugu, agifite impungenge z’umutekano.
Yagize ati: “Ndacyari
mu kaga. Nzi ko nkurikiranwa… n’ amateka agaragaza ko abatavuga rumwe
n’ubutegetsi benshi bagiye bahunga igihugu bagakomeretswa cyangwa bagacirwa
kure y’iwabo.”
Uku kuva
muri Uganda kwe kwabaye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 15
Mutarama 2026 yavugishije benshi, nyuma yayo inzego z’umutekano bivugwa ko zagabye
igitero iwe i Magere. Nyuma yaho yamaze igihe yihishe mbere yo guhunga igihugu,
aza kugaragara i Washington.
Ku bijyanye
n’amakuru yavugaga ko ambasaderi wa Amerika muri Uganda, William Popp, ari mu
biganiro hagati ye na Perezida Yoweri Museveni, Bobi Wine yabihakanye yivuye
inyuma.
Yagize ati: “Ntidukeneye
imishyikirano kugira ngo ishyaka ryacu ryemerwe n’amategeko. Amategeko
ntiyagomba kuganirwaho.”
Nubwo yemera
ko ibiganiro bishobora kubaho, yashimangiye ko atazemera politiki y’inyungu aho
ubwisanzure bwe bwaba igikoresho cyo kuganirwaho.
Ati “Sinzaganira
ku bwisanzure bwanjye. Ubwisanzure bwanjye bugomba kubahirizwa.”
Nubwo hari
ibibazo bikomeye bya politiki, Bobi Wine yongeye gushimangira ko azagaruka mu
gihugu cye agakomeza urugamba rwe.
“Urugamba
rwanjye ruri muri Uganda. Akazi kanjye kari muri Uganda kandi ubwenegihugu
bwanjye ni ho buri… ngomba gutaha, ariko ndi umuturage wigenga, atari usaba
ubwisanzure.”
Aya magambo
agaragaza ubushake bwe bwo gukomeza ibikorwa bya politiki, ariko ashimangira ko
ubwisanzure bwe ari ingenzi mbere yo gusubira mu gihugu.
Like This Post? Related Posts