Perezida
w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice,
yagaragaje ko imikino ya FIFA Series ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku Ikipe
y’Igihugu ‘Amavubi’ ubwo izaba ihangana n’amakipe akomeye.
Uyu muyobozi
yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’iri rushanwa
rizatangira kubera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza kuya 30 Werurwe 2026.
Ubwo yari
abajijwe intego Amavubi azajyana muri iyi mikino, Perezida Shema yagaragaje ko
ari umwanya mwiza wo guhatana n’amakipe akomeye.
Yagize ati
“Dufite abakinnyi n’abatoza bashya. Ejo narabasuye ndumva Amavubi azatsinda
gusa ntabwo azaba ari imikino yoroshye kuko turi mu itsinda rikomeye ariko
tugomba guhatana.”
“Ni byiza
kuko ntabwo dushaka kwigereranya na bo tunganya imbaraga. Kenya na Estonie bari
imbere yacu ku rutonde rwa FIFA.”
Ni ku nshuro
ya mbere u Rwanda rugiye gukina n’ikipe itari iyo muri Afurika.
Muri
rusange, iri rushanwa rizatangira ku wa Kane hakina amakipe ari mu itsinda rya
kabiri, aho Aruba izahura na Macau saa 13:30, mu gihe saa 16:30, Tanzania
izakina na Liechtenstein. Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Imikino
izakomeza ku wa Gatanu, aho Kenya izakina na Estonie saa 18:00, mu gihe u
Rwanda ruzakina na Granada saa 21:00 kuri Stade Amahoro.
Nubwo ibihugu
bizitabira FIFA Series 2026 biri mu matsinda, buri kipe izakinamo umukino umwe
mu buryo bumeze nka 1/2.
Ibihugu
bizatsinda imikino yabyo ya mbere mu itsinda, bizakomeza mu gisa n’umukino wa
nyuma naho ibyatsinzwe bihatanire umwanya wa gatatu.
Amatike ku mikino
izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba
hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari
30.000 Frw.
Imyanya ya
Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa rizaba ribereye bwa
mbere mu Rwanda.
Ku mikino
izabera muri Kigali Pelé Stadium, imyanya isanzwe ni 2000 Frw, naho imyanya
y’icyubahiro ni 20.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w’umupira
w’amaguru kureba imikino ibiri izajya ikinwa ku munsi.
Amatike
aguriwa kuri *939*3*2#
Like This Post? Related Posts