Ikipe
y’igihugu ya Aruba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhereye ku Gisozi
yunamira inzirakarengane zihanshyinguye n’abasaga miliyoni bishwe mu gihugu
cyose mu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Basobanuriwe
amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa, n’urugendo
rw’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho mu myaka 32 ishize urugamba rwo
kubohora igihugu rurangiye.
Umutoza
w’ikipe y’igihugu ya Aruba, Marvic Bermúdez, yavuze ko bishimiye gusura
Urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane zishwe mu 1994 ndetse ko ari ibintu
by’ingenzi kuri bo.
Yagize ati “
Ni ibintu by’ingenzi cyane kuri twe, ni byiza kuba twaje hano kuko ibi ntabwo
ari umupira w’amaguru gusa ahubwo binerekana ubumuntu n’icyubahiro kuko bituma
twiga tukamenya ameteka y’igihugu kandi ni byiza kuri twe nk’abatoza ndetse
n’abakinnyi. Ni yo mpamvu twaje hano kugira ngo twereke icyubahiro
Abanyarwanda”.
Ni mu gihe
kandi mu Rwanda twitegura kwinjira mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32
inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bizatangira
ku wa 7 Mata 2026.
Ikipe ya
Aruba iri mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya FIFA Series yateguwe
n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ndetse umukino wa mbere
yitwaye neza aho yanyagiye ikipe ya Macau ibitego 4-1.
Like This Post? Related Posts