• Imikino / FOOTBALL

Umuryango w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, uri mu bihe by’ibyishimo byinshi, aho bishimiye isabukuru y’amavuko y’aba “Mickels” mu ikipe, bigaragarira mu kumwenyura, guseka no kugaragaza ubumwe mu mwiherero.

Amavubi yatunguye impanga zaje kuyakinira, Joy-Lance Mickles na Joy-Slayd Mickles ku nshuro  ya mbere

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo bari basoje imyitozo bamaze gufata amafunguro ya nimugoroba.

Aba bakinnyi batunguwe no kubona kapiteni Djihad Bizimana azanye cake ndetse akaba yari aherekejwe n’abarimo perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice na abandi bayobozi  mu ikipe y’Igihugu nka  Niyonzima Haruna ,Eric Nshimiyimana 

Aba bakinnyi bombi bizihiza isabukuru buri tariki ya 29 Werurwe, bakaba bakaba bujuje imyaka 32.

Aba bakinnyi bombi bakaba bagaragaje ibyishimo bikomeye muri icyo gikorwa bakorewe, bibongerera kwisanga mu Mavubi aho bari mu muryango mushya bungutse.

Ni ku mshuro ya mbere baje gukinira u Rwanda, bakaba barishimiwe bikomeye ku mukino wabo wa mbere aho bazanye na murumuna wabo, Leroy-Jacques Mickles we wanamaze gutsindira Amavubi igitego cya mbere ku mukino banyagiyemo Grenada.

Uyu munsi bakaba bari bugaruke mu kibuga mu mukino wa nyuma wa FIFA Series irimo kubera mu Rwanda aho bari bube buhatanira igikombe na Estonia yasezereye Kenya.





 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments