Ikibuga cya Kagarama
FIFA Arena cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu
wa mbere Tariki ya 30 Werurwe 2026 mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye
barimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA Mattias
Grafström, Perezida wa FERWAFA Fabrice Shema, ndetse na Stéphane Le Brech,
uhagarariye Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Iki kibuga
cya Kagarama ni icya mbere mu bibuga 10 biteganyijwe kubakwa mu Rwanda, mu
rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru no guteza imbere impano z’abakiri
bato.
Abayobozi
bagaragaje ko iyi gahunda igamije kwagura ibikorwa remezo bya siporo, kongera
aho urubyiruko rukinira, no guteza imbere siporo ku rwego rw’igihugu.
Nyuma yo
gutaha Kagarama FIFA Arena, hateganyijwe kubakwa ibindi bibuga 9 mu turere
dutandukanye tw’Rwanda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo n’impano
z’urubyiruko.
Biteganyijwe
ko ibidni bibuga bizubakwa: St Joseph
(Muhanga), TTC Save (Gisagara), GSOB (Huye), GS Kabare (Ngoma), ES Nyamirama
& IPM Mukarange (Kayonza), College Inyemeramihigo (Rubavu), College SINA
Gerard (Rulindo), Lycée de Kigali (Nyarugenge)
Ibi bibuga
byose biri mu mushinga wa FIFA ku bufatanye n’FERWAFA, ugamije kwagura ibikorwa
remezo by’umupira w’amaguru mu gihugu hose.
Uyu mushinga uzafasha urubyiruko kubona aho rukinira heza, guteza imbere impano nshya, no kuzamura urwego rwa ruhago mu Rwanda ku rwego rw’akarere no ku isi.
Like This Post? Related Posts