• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Ngoma bavuga ko nubwo bagira ibyago bishimira ko leta yaborohereje kuza aho batuye ikabafasha kwandukura nyakwigendera bitabasabye gukora ingendo ndende no guta umwanya ibyo bo bitaga nko gushinyagurirwa.

Abaganiriye na B Plus Tv ni abo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ngoma biganjemo abagize ibyago byo gupfusha ababo bakavuga ko nyuma yagahinda bishimira ko ubuyobozi buborohereza mu kwandikura uwabo uba yitabyimana.

Ibi kandi bavuga bihuzwa nuko ari igisubizo kirambye cyafashwe nubuyobozi  nkikigamije korohereza Umuturage muri servisi ahabwa zirebana nirangami merere ndetse no kwandukura uwe uba yutabye Imana.

Umwe mu bayobozi b'umwe mu midugudu yo mu murenge wa Sake twaganiriye yatubwiye ku nyigisho bahawe zo kwandukura uwitabye Imana nicyo bimariye abaturage.

Umuyobozi wa karere ka Ngoma w'ungirije ushinzwe Imibereho myiza yabaturage yashimangiye ibyavuzwe numuyobozi wumudugudu anemeza ko babahuguye kandi ko ibyo bakora byo kwandukurira  abitabye Imana basanzwe mu ngo byorohereza abaturage mu mikorere yabo ya buri munsi no kudasiragira mubuyobozi.

Nkuko twabihamirijwe nubuyobozi bwakarere ka Ngoma kwiyigahunda iri mu gihugu hose ni gahunda yumvikana nkinziza yaje gufasha no korohererza abaturage ,mu gihe yakozwe neza hirindwa amanyanga yazamo  Umuturage ku isonga na servisi nziza ahabwa byafasha benshi mu kwesa imihigo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments