Perezida wa
Repubulika, Paul Kagame yakuriye inzira ku murima abarimo umuhungu wa
Habyarimana Juvenal n’abandi bakomeje kujya guhura na Perezida Felix Tshisekedi
wa DRC, ibi umukuru w’u Rwanda yabyise “Agasaku kadashobora kugira icyo
kageraho.”
Yabigarutseho
mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi
100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni Perezida
Kagame kandi wanasobanuye ko ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zihora zamaganwa na
Congo zidashobora gukurwaho kuko ari ubwirinzi bwatangijwe nyuma y’intambara y’abacengezi,
Ati “Ingamba
zacu z’ubwirinzi zashyizweho kugira ngo ibyo bitero bitongera gukorwa ku mipaka
yacu, iki si ikibazo cyo guharirwa u Rwanda rwonyine, kubiruharira gutyo ni
ugushimisha ababiri inyuma maze u Rwanda rugahanirwa guhaguruka rukirwanaho.”
Umukuru w’Igihugu
agereranya iki kibazo nk’igihe umurima w’umuhinzi waramuka ufashwe n’inkongi
hanyuma abandi bahinzi aho kumutabara bakamwumvisha ko iyo nkongi iza kuzima
bagakomeza kurebera bakanamubuza kwirwanaho ngo abe yazimya iyo nkongi.
Ati “Ntabwo
twakwemera gusubiramo amakosa y’ahahise, Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje
gukwirakwizwa mu karere kacu, biramutse bidasuzumwe bishobora kudusubiza aho
twavuye. “
Yasobanuye
ko inkomoko y’ingengabitekerezo n’urwango ku batutsi bikomoka ku bahoze
barwanirira Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994 baje gutsindwa bagahungira muri Congo anashimangira ariko ko ibyo abo
bibumbiye muri FDLR bakora byose bidashobora gucecekesha u Rwanda, ati ““Ntushobora
kuducecekesha mu gihe hari ikitameze neza. “
Agaruka ku
ngendo za Jean Luc Habyarimana akaba umuhungu wa Juvenal Habyarimana wahoze
ayobora u Rwanda akanategura Jenoside, Perezida Kagame yagize ati “Yewe n’urwo
rusaku mwumva rw’abantu bahurira za Burayi n’ahandi hatandukanye no guhurira
muri Kinshasa, bakazana umuhungu wa Habyarimana n’abandi bo mu muryango we n’abandi
bavuye hehe na he… ibyo byose ni agasaku. Nta kintu bizageraho gishobora kuzaba
hano cyo muri ubwo buryo.”
Kurikira ijambo rya Perezida Kagame ryose muri iyi VIDEO ikurikira.
U Rwanda n' isi yose kuri ubu hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu aba ari umwanya wo kuzirikana amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo ari ko hanakomeza gutekerezwa ku ngamba no kwiyemeza byatuma ibi bitongera kuba yaba mu Rwanda cyangwa n'ahandi hose ku isi, bikaba bikomeje gukorwa ku nsanganya matsiko igira iti "Twibuke Twiyubaka."