• Imyidagaduro / ABAHANZI
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Eric Semuhungu gusa kugeza ubu ibyo akekwaho ntibyatangajwe kuko ngo byabangamira iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye umunyamakuru wa BTN RWANDA ko Eric Semuhungu yafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi yatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.”

Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Yamenyekanye cyane mu 2016 biturutse ku mafoto ye yagiye hanze agaragaza ko akundana n’umugabo mugenzi we.

Semuhungu amaze igihe hano mu Rwanda aho agaragara cyane mu gutegura ibitaramo ni bindi birori byitabirwa n'abajejetafaranga mu tubyiniro tuzwi cyane hano muri kigali nyuma yo kugarurwa Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ashinjwa ibyaho byo gusabamba abana b'abahungu bakiri bato

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments