• Amakuru / MU-RWANDA


Kaminuza ya Ashesi University yo muri Ghana yatashye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inashyiraho n’urwibutso rwihariye ruha icyubahiro abasirikare bayo bagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi i Kigali.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 11 Mata 2026 mu gace ka Berekuso i Accra, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rwibutso kandi ruha icyubahiro ingabo za Ghana zari ziyobowe na Henry Kwami Anyidoho, wafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda mu gihe izindi ngabo za Loni zari zigiye, zigatererana Abatutsi bari mu kaga.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yashimye cyane iki gikorwa, anagaragaza ko ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’ubutabera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yashimangiye ko uru rwibutso ruzafasha urubyiruko kumenya amateka no gukuramo amasomo azarufasha kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Ni ikimenyetso gikomeye cyo kwifatanya natwe, kandi kizafasha urubyiruko kwibuka no kwigira ku mateka.”

Mu mateka ya Jenoside, itariki ya 11 Mata ifatwa nk’umunsi ugaragaza ubugwari bw’umuryango w’abibumbye , aho ingabo za MINUAR zagabanyijwe zigataha, zigatererana Abatutsi bicirwaga i Nyanza ya Kicukiro.

Icyakora, ingabo za Ghana zo zagumye ku rugamba ziyobowe na Anyidoho, zibasha kurokora abagera ku bihumbi 30 mu mezi atatu Jenoside yamaze.

Iki gikorwa cya Ashesi University ni ikimenyetso cy’uko amateka mabi ashobora guhindurwamo amasomo, ndetse n’ubutwari bugahabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Ministiri w'Uburezi  mu Rwanda, Joseph Nsengimana yari yitabiriye igikorwa cyo gutaha Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri kaminuza yo muri Ghana


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments