Perezida
Kagame yashimiye amakipe ya Atlético de Madrid na Paris Saint Germain ndetse na
Arsena akorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, yageze muri ½
cy’imikino ya UEFA Champions League.
Imikino yo
kwishyura ya ¼ yabaye ku wa 14 Mata 2026. Uwahuje Liverpool yo mu Bwongereza na
Paris Saint Germain yo mu Bufaransa warangiye ikipe y’i Paris itsinze ibitego
2-0, bityo isezerera Liverpool ku giteranyo cy’ibitego 4-0.
Naho I Madrid
FC Barcelone ishaka kwigarurira ikuzo imbere ya Atlético de Madrid yari
yayitsinze mu mukino ubanza 2-0.
FC Barcelone
yakinanaga imbaraga yatsinze ibitego 2-1 ariko Atlético de Madrid ikomeza
kubera igiteranyo cy’ibitego byabonetse mu mikino yombi cyatumye igira ibitego
3-2.
Mu butumwa
Perezida Kagame yanyujije kuri X kuri uyu wa 15 Mata yagize ati “Dushimiye
umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint Germain ku bwo kubona tike ya
1/2 cy’imikino ya UEFA. Bakinnye neza cyane kandi babonye umusaruro ubakwiye.
Turabifuriza amahirwe mu cyiciro gikurikiraho.”
Yanashimiye
by’umwihariko Atlético de Madrid imaze igihe gito itangiye gukorana n’u Rwanda
mu byerekeye kwamamaza ubukerarugendo bwarwo n’iterambere ry’umupira w’amaguru
binyuze muri Visit Rwanda.
Ati
“Dushimiye kandi umufatanyabikorwa mushya wa Visit Rwanda Atlético de Madrid ku
ntsinzi ishimishije no kubona itike ya 1/2 cy’imikino ya UEFA. Turabifuriza
gukomeza gutsinda.”
Muri ½ Paris
Saint Germain izahura na Bayern Munich, mu gihe Atlético de Madrid yo izakina
n’ikipe ya Arsenal yaraye isezereye Sporting CP mu mukino wahuje ikipe zombi
kuwa 15 Mata warangiye zinganya 0:0 ariko Arsenal irakomeza kuko mu mukino
ubanza Sporting CP yari yatsinzwe na Arsenal 1 : 0 .
Like This Post? Related Posts