• Imikino / FOOTBALL

Ku wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Morocco bwarekuye abafana batatu b’Abanyasenegali nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi atatu bari barakatiwe bazira uruhare bagize mu mvururu zabaye mu mukino wa nyuma wa Africa Cup of Nations 2025 wabereye i Rabat.

Aba bafana basohotse muri gereza ya Al Arjat 2 Prison, iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Rabat, bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi mbere yo kurekurwa burundu.

Nyuma yo gusohoka kuri polisi, aba bafana bagaragaye bishimye cyane, bakirwa n’abahagarariye ambasade ya Senegal muri Maroc.

Umwe muri bo yagize ati:“dima Maroc, dima Maghrib” (bivuze ngo “harakabaho Maroc”).

Umunyamategeko w’Umunyasenegali Patrick Kabou yashimiye cyane inzego za dipolomasi n’abahagarariye ibihugu ku ruhare bagize mu gukurikirana iki kibazo, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.

Yanasabye abaturage gukomeza gushyigikira aba bafana, cyane cyane mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe bamaze muri gereza.

Nubwo aba batatu barekuwe, hari abandi bafana 15 b’Abanyasenegali bagikurikiranwe muri uru rubanza. Aba bo bakatiwe ibihano bikomeye birimo gufungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, kandi ibyo bihano byemejwe n’urukiko rwajuririweho.

Aba bose bafashwe kuva ku mukino wa nyuma wabaye ku wa 18 Mutarama, aho ikipe y’igihugu  ya Senegal yari yagukanye  igikombe cya Africa Cup of Nations 2025, nyuma kikaza guhabwa Morocco nk’igihugu cyakiriye irushanwa.

Aba bafana bashinjwaga ibyaha kirimo guteza urugomo muri stade ,Kurwanya  Inzego z;umutekano,kwangiza  ibikorwa  remezo byo  muri stade,kwinjira  mu kibuga batabifitiye uburenganzira  no gutera ibintu  mu kibuga

 Muri uru rubanza kandi, Umufaransa ukomoka muri Algeria na we yarekuwe nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi atatu, azira gutera icupa ry’amazi mu kibuga mu gihe cy’uwo mukino wa nyuma.

Ibi byabaye mu  gikombe cy’Afurika 2025 byongeye kugaragaza akamaro ko kubungabunga umutekano mu mikino mpuzamahanga, cyane cyane mu marushanwa akomeye akurura abafana benshi.

Abayobozi b’imikino muri Afurika bakomeje gusaba abafana kwirinda ibikorwa by’urugomo no kubahiriza amategeko kugira ngo siporo ikomeze kuba isoko y’amahoro n’ubumwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments