Ibiganiro bya cyenda byahuje intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iza AFC/M23, ntibyageze ku mwanzuro ku kibazo cyo kongera gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, giherereye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata, na Benjamin Mbonimpa, umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23 ndetse umwe mu bari mu biganiro byabereye i Doha ariko byakomereje i Montreux mu Busuwisi.
Mu byo yatangarije itangazamakuru, yavuze ko ifungwa ry’iki kibuga cy’indege ryatewe n’ubuyobozi bwa Kinshasa, aho ari ho hafunze ikirere cy’indege, atari AFC/M23.
Yagize ati: “Ku bijyanye no gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, byose biri mu maboko ya Kinshasa. Ni yo yafunze ikibuga n’ikirere. Ese mwigeze mwumva bavuga ko bongeye kugifungura?"
Mbonimpa yakomeje asobanura ko kongera gufungura iki kibuga bisaba kubanza gukemura ibibazo bya tekiniki. Yavuze ko mbere y’uko ingabo za Leta (FARDC) ziva muri Goma, zangije bikomeye iki kibuga, ku buryo ubu hasigaye gusa umuhanda w’indege wangiritse cyane.
Yavuze ko:"Ikibuga cyasahuwe kandi kirasenywa, Hari ibisasu byacukuwe mu butaka bigisigaye (bisaba kubanza kubivana aho biri), Icyumba kiyobora indege (tour de contrôle) kitagikora ndetse n'ibikoresho hafi ya byose byarangiritse."
Yibajije impamvu AFC/M23 isabwa kugira ibyo ikora kuri iki kibuga kandi atari yo yagiteye ikibazo.
Yongeyeho ko AFC/M23 ari yo yabanje gusaba ko ikibuga cyafungurwa, ariko ko bikwiye gukorwa hubahirijwe ibisabwa bya tekiniki n’umutekano.
Yanagaragaje impungenge z’umutekano, agira ati hari impungenge ko iki kibuga gishobora kongera gukoreshwa mu bikorwa bishobora guhungabanya abaturage, bityo hakenewe ingwate zitangwa n’abahuza ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, yavuze ko mu biganiro byabereye i Montreux, ikibazo cy’ikibuga cy’indege n’icy’amabanki byari biteganyijwe kuganirwaho, ariko ku munota wa nyuma intumwa za Kinshasa zigahindura icyemezo.
Mbonimpa yemeje ko AFC/M23 yiteguye gukomeza ibiganiro kuri ibyo bibazo byose, hagamijwe inyungu z’abaturage.
Mbere y’aho, mu kwezi kwa Gashyantare 2026, i Goma, Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, yari yatangaje ko abafite inyota ya mbere yo kongera gufungura iki kibuga ari ubuyobozi buri i Goma (AFC/M23).
Yasobanuye ko impamvu kitafunguwe zirimo:
• Ibibazo by’umutekano
• Ibibazo bya tekiniki
• N’ibibazo by’imiyoborere
Yanavuze ko abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakunze kwibeshya baganira n’abatari bo ku bijyanye n’iki kibazo, ahubwo ko abafite ububasha ku kibuga ari abari i Goma.
Ibi bibaye mu gihe hari ibikorwa byinshi bya dipolomasi biri kuba. Tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu nama yabereye i Paris yateguwe n’u Bufaransa na Togo, hatangajwe inkunga ya miliyari 1.5 z’amayero igenewe guteza imbere amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma byaba ari ikimenyetso gifatika cyitezwe n’abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru.