• Amakuru / POLITIKI

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakeneye ibintu bigoye kugira ngo itere imbere, ahubwo ko icyo ikeneye ari ikintu cyoroshye kandi gisobanutse ari cyo kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku miyoborere izwi nka World Policy Conference (WPC) ya 2026.

Muri iyi nama yaberaga i Chantilly, Perezida Kagame yari kumwe na Thierry de Montbrial, washinze urubuga mpuzamahanga World Policy Conference (WPC), mu kiganiro cyagarutse ku bibazo byugarije Isi n’iterambere rya Afurika.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi bakuru, abashoramari, abashakashatsi n’abatanga ibitekerezo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe Isi igenda irushaho kwicamo ibice, kwigunga atari igisubizo. Yavuze ko iterambere rikwiye gufatwa nk’inyungu rusange rigirira akamaro buri wese, bigafasha kugera ku mikorere inoze.

Yagize ati “Icyo Afurika ishaka kiroroshye: Kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro. Mu Isi igenda icikamo ibice, kwigunga si igisubizo; ahubwo bituma habaho guhangana no kwigabanyamo ibice. Gufata iterambere nk’inyungu ihuriweho aho kurifata nk’irushanwa, byazana ituze n’imikorere ihamye Isi ikeneye cyane.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ikibazo atari ukugerageza kubaka Isi nziza, ahubwo ari ukumenya ko nubwo ibihugu n’abantu batandukanye, bashobora kubana no gukorana neza, bakagatera imbere bose hamwe.

Yasobanuye ko ibihugu bikwiye guhindura imyumvire, bikareba iterambere nk’inyungu ihuriweho aho buri wese yungukira, aho kurifata nk’irushanwa.

Agaragaza ko ibi byafasha Isi kubona ituze, gukorana birambye ndetse n’imiyoborere ishingiye ku bwubahane.

Iyi nama ya WPC yatangiye ku wa 24 Mata izageza ku wa 26 Mata 2026, ihuriza hamwe abantu batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagamije kuganira ku bibazo bikomeye byugarije Isi no gutanga ibisubizo byubaka mu rwego rwo kunoza imiyoborere mpuzamahanga.

Iyi nama itegurwa n’Ikigo cy’Abafaransa cyita ku mibanire mpuzamahanga, yatangijwe mu 2008 igamije guteza imbere imiyoborere myiza ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu biganiro byubaka no gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaruka ku kureba uko Isi ihagaze muri iki gihe igenda icikamo ibice, hakongera gutekereza uburyo imiyoborere mpuzamahanga yakwihutisha ubufatanye n’iterambere rusange.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments