• Imikino / FOOTBALL
Ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kamena yari yuzuye abafana.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yitonze, buri ruhande rushaka kureba uburyo rwabona igitego cya mbere.

Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo, yatangiye igaragaza ubushake bwo gusatira, ariko ntibyatanze umusaruro kuko uburyo bwabonetse mu minota ya mbere butabyaye umusaruro.

Ku munota wa kane gusa, APR FC yabonye penaliti nyuma y’uko Djibril Ouattara akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina, ariko ayiteye ntiyayibyaza umusaruro kuko yacishije umupira ku ruhande gato ry’izamu rya Nicholas Sebwato.

Ibi byahaye Mukura VS icyizere, ikomeza gusatira ishaka gutungura, gusa ubwugarizi bwa APR FC bukomeza kwitwara neza.

Igice cya mbere cyaranzwe n’ihangana rikomeye, ndetse kinagaragaramo impanuka aho umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe, yagonganye n’umukinnyi wa Mukura VS akajyanwa kwa muganga, asimburwa na Ruhamyankiko Yvan.

Nubwo byasabye kongerwa indi minota y’inyongera kubera igihe kinini umukino wahagaze, amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse ifite imbaraga nyinshi. Ku munota wa 50, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku mupira mwiza ahawe na Hakim Kiwanuka, atsinda igitego cya mbere.

Icyizere cya Mukura VS cyahise gitangira kugabanuka cyane ko ku munota wa 56, Kiwanuka yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’aho ubwugarizi bwa Mukura VS bwakoze amakosa akomeye.

Mukura VS yagerageje kwishyura, ndetse ku munota wa 53 yigeze kubona igitego cyanzwe kubera kurarira. Ibi byatumye ikomeza kugorwa no kubona izamu.

Ku munota wa 61, Nduwayo Alex yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC, ku mupira wavuye muri koruneri yari itewe na Ruboneka Bosco, ashyira iherezo ku cyizere cya Mukura VS cyo kongeye kuyitsindira i Huye.

Mu minota ya nyuma, APR FC yagabanyije umuvuduko, icunga intsinzi yayo, mu gihe Mukura VS yakomeje gushaka ibitego cyo kwishyura ariko biranga.

Nubwo Mukura VS yagerageje gusatira mu minota ya nyuma, uburyo yabonye ntibwayihiriye, ndetse APR FC ikomeza kugaragaza ubudahangarwa mu bwugarizi bwayo.

APR FC gutsinda uyu mukino yashimangiye umwanya wa kabiri n’amanota 55 mu gihe Al Hilal SC ya mbere ifite 61.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments