Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe i Gaborone mu Botswana, aho azagirira uruzinduko rw’iminsi ibiri kuva tariki ya 04 kugeza ku ya 05 Gicurasi 2026. Uru ruzinduko rugamije gukomeza gutsura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, rukaba rwaratumiwemo na Perezida wa Botswana, Duma Gideon Boko.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya
Botswana ku wa 29 Mata 2026, uru ruzinduko ruzabanza n’inama ya kabiri
y’Ihuriro rihoraho rihuza u Rwanda na Botswana mu bufatanye (JPCC), izaba
hagati ya tariki ya 04 n’iya 05 Gicurasi. Iyi nama igaragaza ubushake bw’impande
zombi bwo gukomeza kubaka ubufatanye bufite icyerekezo kandi butanga umusaruro
ugaragara.
Perezida Kagame na mugenzi we
bazagirana ibiganiro byihariye bizibanda ku nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi
bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuvuzi bw’amatungo cyane cyane
inkingo, ingendo n’ubwikorezi, ndetse n’ubufatanye mu kongerera agaciro amabuye
y’agaciro arimo diyama.
Muri uru ruzinduko kandi, biteganyijwe
ko Perezida Kagame azasura uruganda rwa diyama rwa Diamond Trading Company Botswana (DTCB), rumwe
mu bigo bikomeye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri iki gihugu.
U Rwanda na Botswana bizanasinyana
amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye
hagati ya Botswana Investment and Trade Centre
na Rwanda Development Board, ndetse
n’amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri agamije koroshya ishoramari
n’ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Ku wa 5 Gicurasi 2026 hazanaba
ihuriro ry’abikorera (Business Forum) rizahuza abashoramari n’abayobozi mu
nzego zitandukanye, hagamijwe gushakira hamwe amahirwe y’ishoramari no kwagura
ubucuruzi.
Perezida Kagame azaherekezwamo
n’intumwa zirimo Abaminisitiri, abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’abahagarariye
abikorera.
Uru ruzinduko rwubakiye ku musingi w’urwo Perezida Kagame
yagiriye muri Botswana muri Kamena 2019, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihe, Mokgweetsi Masisi, bagirana ibiganiro
byashyizeho umusingi w’imikoranire ikomeje gutezwa imbere kugeza ubu
Like This Post? Related Posts