• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Arsenal yanganyije na Atletico Madrid mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro kuri Civitas Metropolitano.

Muri uyu mukino wakurikiwe n’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, Atletico Madrid yari iri imbere y’abafana bayo n’iyo yatangiye ihererekanya neza yiga uko isatira. 

Ku munota wa 5 Arsenal yabonye uburyo bufatika bwashoboraga kuvamo igitego aho Noni Madueke yahinduye umupira mwiza ubundi Piero Hincapie arekura ishoti ariko rinyura  impande y’izamu gato, 

Ku munota wa 14 David Raya yatabaye Arsenal ku ishoti ryari rirekuwe na Julian Alvarez ariko arikwedura arishyira muri koroneri. 

Amakipe yombi yakomeje gukina agabana igihe cyo guhererekanya umupira gusa Arsenal ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Atletico Madrid nkaho Noni Madueke yarekuye ishoti ryashoboraga guteza ibibazo ariko umupira unyura impande y’izamu gato cyane.

Ku munota wa 44 iyi kipe yo mu Bwongereza yabonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Viktor Gyokores aba ari nawe uyitera ayishyira mu nshundura. 

Mu gice cya kabiri ku munota wa 56 Atletico Madrid yabonhe penariti nyuma y’uko myugaruro wa Arsenal ,Ben White akora umupira ari mu rubuga rw’amahina .

Yahize iterwa na Julian Alvarez ubundi arayinjiza. Nyuma kubona iki gitego Atletico Madrid yakomeje gusatira cyane ndetse hari aho Antoine Griezmann yarekuye yarekuye ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu.

Arsenal yakoze impinduka mu kibuga abarimo Bukayo Saka na Eberechi Eze bajya mu kibuga ngo irebe ko yabona igitego cya kabiri ariko kirabura burundu birangira amakipe yombi yamamaza Visit Rwanda anganya 1-1. 

 





 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments