Nyuma
y’iminsi icumi hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (Kinshasa) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23)iri
huriro rirashinja leta kutubahiriza ibyo yiyemeje kurekura imfungwa zaryo.
Aya
masezerano yari agamije kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi no
gutangiza icyizere gishya mu biganiro by’amahoro, by’umwihariko ku kibazo cy’imfungwa
z’intambara n’abafashwe mu bihe bitandukanye by’imirwano.
Gusa,
gutinda gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho by’umwihariko kutarekura imfungwa
ni imwe mu mbogamizi zikomeye zikomeje kudindiza iyi gahunda, bituma hibazwa
niba impande zombi zizubahiriza ibyo zemeye.
Lawrence
Kanyuka Umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23 yashinje leta yaRDC kutubahiriza ibyo
bumvikanye atangaza ko kugeza ubu nta mfungwa nimwe bararekura.
Ati:’’Ku
itariki ya 17 Mata 2026, i Montreux, mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa ku
bushake bwiyemeje ku mugaragaro kurekura, mu minsi icumi, imfungwa za AFC-M23,
ndetse n’abaturage bose batawe muri yombi bafitanye isano n’ihuriro ryacu.
Kugeza uyu munsi, kuwa kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, iyi tariki ntarengwa
yararangiye kandi nta mfungwa n’imwe yararekuwe’’.
Amakuru ava
mu nzego zitandukanye agaragaza ko impamvu ziri tinda zitarasobanuka neza.
Icyakora,
ababikurikiranira hafi bavuga ko hashobora kuba hari ukudahuza ku rutonde
rw’abagombaga kurekurwa, cyangwa impungenge z’umutekano ku mpande zombi.
Hari kandi
abagaragaza ko imbogamizi z’imbere muri politiki ya Congo zishobora kuba zituma
ishyirwa mu bikorwa ritinda.
Ibi bibaye
mu gihe ibi biganiro byari byashyigikiwe n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga
ifite ijambo rikomeye, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa
Afurika yunze Ubumwe (AU), byose byagaragaje ubushake bwo gufasha mu gushakira
umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Kuba nta
ntambwe igaragara imaze guterwa bishobora kugira ingaruka mbi ku cyizere cyari
cyatangiye kubakwa hagati y’impande zombi, ndetse bikaba byanadindiza gahunda
rusange y’ibiganiro bigamije amahoro arambye.
Ababikurikiranira
hafi bagaragaza ko niba ikibazo cy’imfungwa kidakemutse vuba, bishobora kongera
gutuma imirwano yubura mu bice bya Kivu y’amajyepfo n’iya Ruguru.
Kugeza ubu,
nta tangazo rihuriweho riratangazwa risobanura impamvu nyakuri y’uku gutinda.
Icyakora, haracyategerejwe ko abahuza bazakomeza gushyira igitutu ku mpande
zombi kugira ngo bubahirize ibyo bemeranyijeho.
Like This Post? Related Posts