Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko zafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Urwego rw’iki gihugu
rushinzwe imari ni rwo rwatangaje ko rwafatiye ibihano uriya mugabo wayoboye
Congo Kinshasa mu gihe cy’imyaka 18.
Ni nyuma y’uko Leta ya RDC yakunze kumushinja guha
ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze imyaka irenga ine uri mu ntambara
na yo.
Mu mwaka ushize Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri
RDC rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo
kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse
n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Byari nyuma yo kugaragara mu mujyi wa Goma
ugenzurwa na M23.
Usibye kumukatira urwo gupfa, Leta ya RDC yafatiriye
imitungo ye yose ndetse inasesa ishyaka rye rya PPRD.
Amerika ivuga ko “yagarutse muri RDC afite umugambi
wo guhungabanya Guverinoma ya Congo binyuze mu guha ubufasha AFC/M23”.
Ivuga kandi ko yaba yarahaye ubufasha bw’amafaranga
AFC mu rwego rwo kugira ngo uruhare rwayo rwa Politiki rugaragare mu
burasirazuba bwa RDC.
Washington kandi yamushinje kuba yarashishikarije
abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC) kuzivamo bakiyunga kuri AFC,
ndetse no kuba ari gutegura kugaba ibitero kuri FARDC aturutse mu mahanga.
Ikindi ngo ni uko yaba yaragize uruhare mu
gushyiraho umunyapolitiki utavuga rumwe na Perezida uriho, kugira ngo yisubize
ijambo muri Guverinoma.
Ku bwa Washington, Kabila “yafashize AFC na M23 mu
buryo bw’ibikoresho, ayitera inkunga; cyangwa ayiha ubufasha bw’ibikoresho,
amafaranga, ikoranabuhanga cyangwa ubw’ibikoresho na serivisi.”
Kabila ntacyo aratangaza kuri biriya bihano.
Uyu mugabo icyakora amaze igihe agaragaza ko
ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi yita ubw’igitugu bugomba
kuvaho, nyuma yo kubushinja kuba bukomeje gukora amabi menshi no kubabaza
abanye-Congo.