Tariki ya 2 Gicurasi mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza iburizwamo ry’umugambi wo kwica impunzi ziganjemo Abatutsi zari zahungiye muri Hoteli ya “Mille Collines” no muri za kiliziya mu mujyi wa Kigali tariki ya 2/5/1994.
1. Ukuburizamo
ubwicanyi ku mpunzi zahungiye muri Hoteli ya “Mille Collines”
Tariki 2
gicurasi 1994, Leta y'abicanyi yashatse kwica Abatutsi bari bahungiye
muri Hotel des 1000 Collines I Kigali: ubwo jenoside yari igeze
hagati impunzi ziganjemo Abatutsi benshi zari zahungiye muri Hotel des 1000
collines aho Paul Rusesabagina yabacaga amafranga yose bafite kugira ngo yemere
ko bahaba.
Ku itariki 2
gicurasi 1994 Leta yashatse kubica bibuzwa nuko itangazamakuru mpuzamahanga na
Dr Bernard Kouchner bari babimenyekanishije mu Bufransa byanditswe mu
binyamakuru, byanamaganywe na sosiyete civile yo mu Bufransa bituma Leta ya
Mitterrand igira inama Guverinoma y'abatabazi yo kutica abo bantu.
Umunyamakuru
Vincent Hugueux wo mu kinyamakuru L'Express yanditsemo ku wa 02 kamena 1994 ko
ku itariki 2 gicurasi 1994 umuyobozi mukuru muri perezidansi ya Repubulica
y'Ubufransa wari ushinzwe Afrika witwa Bruno Delaye ariwe wahawe
misiyo yo kubwira jenerali Augustin Bizimungu wayoboraga ingabo
z'abajenosideri ko nibica impunzi zo muri Hotel des 1000 collines biri butange
isura mbi cyane mu mahanga, bityo bikarushya Ubufransa gukomeza guha ubufasha
leta y'u Rwanda.
Ikindi
kinyamakuru Billets d'Afrique cyandikwa na ONG Survie cyo mu Bufransa cyemeje
ayo makuru muri numero 31 yasohotse muri Gashyantare 1996.
Ikindi
kinyamakuru cyo mu Bufransa cyitwa Liberation cyo ku wa 25 gicurasi 1994 nacyo
cyanditse ayo makuru gisobanura ko leta y'abicanyi yari yashyize ba maneko benshi
muri Hotel des 1000 Collines ngo bajye batanga amakuru ku bantu bari
bayihungiyemo. Mu bicanyi bagiye bajya kuri Hotel des 1000 Collines harimo
ruharwa Padri Wenceslas Munyeshyaka.
2. Padiri
Munyeshyaka Wenceslas yishe Abatutsi kuri Kiliziya ya “Sainte Famille” no mu
nkengero zayo.
Abatangabuhamya
benshi bemeza ko ku matariki atandukanye hagati ya 8/4 n’icyumweru cya mbere
cy’ukwezi kwa karindwi 1994, kuri paruwasi “Sainte-Famille, muri Saint-Paul no
kuri CELA I Kigali, Wenceslas MUNYESHYAKA yitabiriye inama zakorwaga zitegura
ubwicanyi no gushimuta abatutsi hamwe na Colonel Tharcisse RENZAHO, Odette
NYIRABAGENZI, Angeline MUKANKUNDIYE, liyetona Koloneli Laurent MUNYAKAZI,
n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe. Nyuma y’izo nama, nibwo Abatutsi bari
bahungiye kuri paruwasi Sainte-Famille, kuri Centre National de Pastorale
Saint-Paul no kuri CELA ya Kigali bagiye bicwa urusorongo, bakanarimburwa mu
buryo bwa rusange.
a) Padiri
MUNYESHYAKA yishe Abatutsi
Nk’uko
abatangabuhamya barokotse ubwicanyi bwo kuri Sainte-Famille no kuri Saint Paul
babivuga, Wenceslas MUNYESHYAKA we ubwe yiciye umukobwa w’Umututsikazi muri
paruwasi Sainte-Famille. Yishe n’abandi basore b’Abatutsi babiri n’umukobwa
w’umututsikazi.
b) Gusambanya
ku gahato inshuro nyinshi abakobwa b’Abatutsikazi
Abakorewe
iri hohoterwa bemeza ko Wenceslas MUNYESHYAKA, kuri paruwasi Sainte-Famille,
yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu umukobwa w’umututsikazi. Kuri
paruwasi sainte-Famille kandi Wenceslas MUNYESHYAKA yasambanyije ku gahato
umwana w’umukobwa waje no kubitangaho ubuhamya.
c) Gushimuta
bikurikirwa no kwica.
Kuri Centre
National de Pastorale Saint-Paul I Kigali, Wenceslas MUNYESHYAKA yafashije
interahamwe, zirimo uwitwa Léonard BAGABO, gushimuta abasore barindwi b’abatutsi,
barimo Emmanuel RUKUNDO wari umunyamakuru, Aristarque RUTSINDURA na MAZIMPAKA,
utaramenyekanye izina wari umunyeshuri, bajyanwa ku biro bya segiteri Rugenge
baricwa.
d) Gupfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyihakana
Tariki ya
2/8/1994, Wenceslas MUNYESHYAKA, afatanije n’abandi bapadiri 28 b’Abanyarwanda
babaga I Goma boherereje Papa Yohani Pawulo wa II inyandiko ihakana Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Muri iyo
nyandiko, baha ibisobanuro Jenoside yakorewe Abatutsi, bakayigereka kuri FPR,
noneho bagahindura abere abayicuze. Iyo nyandiko yatangaje bikomeye umuryango
mpuzamahanga.
3. Urujijo
rw’ibyemezo by’ubucamanza bw’Ubufaransa ku byaha bya Padiri Wenceslas
MUNYESHYAKA
Hari
ibimenyetso byinshi byerekana ko kuva mu myaka 26 ishize, Ubufaransa butigeze bwerekana
ubushake bwo kugeza Wenceslas MUNYESHYAKA imbere y’ubutabera ngo ahanirwe
ibyaha bikomeye yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki ya
25/7//1995, nibwo umucamanza Privas yatangije ikusanyamakuru kuri MUNYESHYAKA
Wenceslas kubera gukurikiranwaho ibayaha bya “jenoside, ibyaha byibasiye
inyokomuntu no kuba mu mutwe uzwi cyangwa kugira ubwumvikane butaziguye
bugamije itegurwa ry’ibyo byaha ahereye ku bubasha mpuzamahanga nk’uko
buteganywa n’amasezerno ya New York yo mu 1984 akumira iyica rubozo”.
Ku wa 8
Kamena 2004, nyuma y’ibimenyetso byinshi bigaragaza kwanga gucira urubanza
Wenceslas MUNYESHYAKA, Urukiko rw’I Burayi rwita ku burenganzira
bw’ikiremwamuntu bwashinje Ubufaransa kubogama mu butabera, cyane cyane
kutubahiriza igihe cyo guca urubanza.
Tariki ya
21/6/2007, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasohoye
impapuro zo guta muri yombi Wenceslas MUNYESHYAKA. Ikirego kuri MUNYESHYAKA
cyari cyaratanzwe kuva muri 2005.
Rubisabwe
n’u Bufaransa ku mpamvu zidasobanutse, tariki 20/11/2007, Urukiko Mpanabyaha
Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwivanyeho ikurikiranwa rya MUNYESHYAKA
kugira ngo rikorwe n’ubutabera bw’u Bufaransa. Amatsinda menshi yaje gukusanya
amakuru mu Rwanda, humvwa abatangabuhamya hafi mirongo irindwi, hanegeranywa
ibimenyetso byerekana ibyaha MUNYESHYAKA aregwa.
Ntibyumvikana
ukuntu ubucamanza bw’I Paris bwasanze ibyo bimenyetso nta shingiro bifite kandi
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwarasanze ari
ibyaha bikomeye byatuma MUNYESHYAKA ashyikirizwa ubutabera.
Ubuhamya
bumushinja, harimo n’ubutangwa n’abakoze icyaha cya jenoside, buremeza ko
MUNYESHYAKA yakoze kandi akanafasha gukora ibyaha by’ubwicanyi no gusambanya
abakobwa ku gahato muri Sainte-Famille no kuri Saint Paul. Ibi byaha byemejwe
n’ubutabera bw’u Rwanda bwahamije icyaha Wenceslas MUNYESHYAKA agakatirwa
igifungo cya burundu adahari kuko yatorotse ubutabera bw’u Rwanda.
Ubwicanyi
bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni
ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki
gahunda y’abicanyi yari iyo gutsemba Abatutsi bari barahungiye mu mahoteli no
muri za kiliziya mu mujyi wa Kigali.