Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yageze i Libreville, muri Gabon, aho ahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y’Inama ya Libreville.
Biteganyijwe ko umuhango wo gutaha Ingoro y’Inama ya Libreville uzaba ku
wa 3 Gicurasi 2026.
Igishushanyombonera cy’iyi ngoro cyakozwe na Avci
Architects. Izakoreshwa mu bikorwa by’inama zo mu rwego rwo hejuru n’izihuza
umugabane wa Afurika.
Ku wa 20 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yari
yakiriye Ambasaderi wa Gabon Mu Rwanda Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé bagirana
ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé yabanje kuganirizwa n’ibiro
bya Minisitiri w’Intebe ku miyoborere n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda,
harimo n’Urwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’Imurikabikorwa (MICE).
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane
binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, ndetse Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir
ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976,
aza kuvugururwa mu 2010.