Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko umushahara w’abakozi ba Leta bose mu gihugu uziyongeraho 12%, uw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wiyongereho 15%.
Yatangaje aya makuru meza ku wa 1 Gicurasi
2026, ubwo Abanyakenya bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, asobanura ko
yafashe iki cyemezo kugira ngo bazashobore no guhangana n’ikibazo cy’ibiciro
biri gukomeza kuzamuka.
Perezida
Ruto yasobanuye ko umushahara w’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi
wazamuwe cyane kubera ko ari urufatiro rukomeye rw’ubukungu bw’igihugu,
rukemura ikibazo cy’inzara kandi rugaha abantu benshi akazi.
Yateguje
Abanyakenya kandi ko Leta yafashe icyemezo cyo kuvugurura urwego rw’igihugu
rushinzwe ubwiteganyirize (RHA) kugira ngo ruzarusheho gusubiza ibibazo
by’abakozi.
Ubusanzwe,
abarimu bo muri Kenya bemererwaga kwivuriza mu bitaro 900 ku kiguzi gito, ariko
ubu Perezida Ruto yatangaje ko bazajya bivuriza mu bitaro birenga 9000,
bemererwe kwivuriza mu bitaro byose byo ku rwego rwa 6, bivuye kuri bimwe.
Ubwo
ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byatangiraga kuzamuka bitewe n’intambara ya
Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yakomye mu nkokora ingendo z’ubwato mu
Muyoboro wa Hormuz, Abanyakenya baratakambye, basaba gufashwa koroherwa
n’imibereho.
Mu byo
basabye harimo kongezwa imishahara cyangwa se guhabwa andi mahirwe yatuma
amafaranga binjiza adashirira muri serivisi bakenera mu buzima bwabo bwa buri
munsi.
Byitezwe
ko urwego rushinzwe abakozi n’umurimo ruzatangaza amakuru arambuye ku cyemezo
cyo kongera umushahara w’abakozi. Ni bwo hazamenyekana igihe kizatangira
gushyirwa mu bikorwa.