Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal FC yo mu
Bwongereza, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya UEFA Champions League,
isezereye Atlético Madrid yo muri Espagne ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Mu butumwa
yanditse kuri konti ye ya X, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 05
Gicurasi 2026, Perezida Kagame yagize ati ” Wari umukino mwiza hagati y’amakipe
akorana na Visit Rwanda, Turashimira Arsenal FC ku ntsinzi ndetse no kwerekeza
ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League. Ikipe nziza ikorana na VisitRwanda
izabe ari yo itsinda!”
Iyi kipe
yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya VisitRwanda,
itegereje kuzahura n’izava hagati ya Paris Saint-Germain na FC Bayern Munich
zizakina ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 , aya makipe yombi na yo akaba
akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuri Paris Saint
Germain ndetse n’umushinga wo kuzamura impano z’abakiri bato muri ruhago y’u
Rwanda kuri Bayern Munich.
Ikipe ya
Arsenal yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, muri
2006 icyo gihe ikaba yaratsinzwe na FC Barcelona ibitego 2-1.