• Amakuru / POLITIKI


U Bufaransa bwohereje ubwato bwabwo bw’intambara mu nyanja itukura, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku ifungwa ry’umuhora wa Hormuz rikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko kohereza izi ngabo bigamije gukurikirana umutekano wo muri aka karere no kurinda inyungu z’ubucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ubwikorezi bwo mu mazi.

Paris yavuze ko ifungwa rya Hormuz rikomeje kuzahaza ubukungu bw’Isi ndetse rikagira ingaruka no ku Burayi, ari na yo mpamvu hakenewe imbaraga zinyongera mu kurinda uwo muhora unyuramo ibicuruzwa byinshi by’ingenzi birimo peteroli.

Igisirikare cy’u Bufaransa cyemeje ko ubwato bwacyo bwa Charles de Gaulle bwerekeje mu majyepfo y’inyanja itukura buherekejwe n’ubwato bw’u Butaliyani n’u Budage.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Bufaransa rivuga ko izi ngamba zigamije kongera umutekano mu karere, kurinda ubwato bw’ubucuruzi no gufasha mu gusubukura urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu mazi.

U Bufaransa n’u Bwongereza kandi bimaze iminsi bikora ku mushinga wo korohereza ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa muri Hormuz igihe umutekano uzaba wongeye kugaruka.

Ni gahunda bivugwa ko ishobora gukoranwaho na Iran n’ibindi bihugu byagaragaje ubushake bwo kugira uruhare mu gushaka igisubizo.

Mu itangazo ry’u Bufaransa, hagarutswe ku kamaro ko gushyiraho ingabo zihuriweho zirinda ubwato bunyura muri Hormuz, ariko hakagaragazwa ko bisaba ko Iran itagaba ibitero kuri ubwo bwato.

Ibihugu by’u Burayi bikomeje gukurikiranira hafi ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati, cyane cyane ku mutekano w’inzira z’ubucuruzi, mu gihe impaka zikomeje ku ruhare rwabyo mu gufasha gufungura umuhora wa Hormuz.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari aherutse gusaba ibihugu by’u Burayi kugira uruhare mu gufasha gufungura uwo muhora no gushyira igitutu kuri Iran, gusa icyo cyifuzo nticyahise cyemerwa.

Abasesenguzi bavuga ko kohereza ubwato bw’intambara muri aka karere bishobora kuba ari uburyo bwo kugaragaza ko ibihugu by’u Burayi byiteguye kurinda inyungu zabyo ndetse no kugabanya impungenge zari zagaragajwe na Washington.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments