Al Hilal SC yakomeje gushimangira ko ikeneye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kunyagira 4-0 APR FC yanatakaje umwanya wa kabiri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, APR FC yari yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro-League umwaka w’imikino wa 2025-26.
Ni umukino amakipe yagiye gukina APR FC yamaze gutakaza umwanya wa kabiri kuko wari wafashwe na Al Merrikh SC n’amanota 58 nyuma yo gutsinda Etincelles FC 4-1, APR FC yari iya gatatu n’amanota 56 mu gihe Al Hilal SC ya mbere yari ifite 64.
APR FC yari yaratsinzwe umukino ubanza ibitego bibiri ku busa ntabwo yari ifite abakinnyi bayo bane kubera ibibazo bitandukanye nka Niyigena Clement, Ruboneka Bosco na Ssekiganda Ronald bafite imvune na William Togui Mel ufite amakarita atatu.
Amahirwe ya mbere muri uyu mukino yabonetse ku munota wa karindwi kuri kufura yatewe na Niyomugabo Claude wahinduye umupira imbere y’izamu ariko Yunusu ashyizeho umutwe ujya hejuru y’izamu, hari ku ikosa ryari rikorewe Cheikh Djibril Ouattara.
Al Hilal SC iba yafunguye amazamu ku munota wa cyenda ubwo Girumugisha yacengaga Byiringiro Gilbert akinjira mu bwugarizi ariko ahinduye umupira Yousif Yagub awushyira hanze.
Ku munota wa 12, Memel Dao yagerageje ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Soufiane Farid arawufata.
Al Hilal SC yaje gufungura amazamu ku munota wa 11 gitsinzwe na Elhadj Madicke Kane.
Ku munota wa 20 Al Hilal iba yabonye igitego cya kabiri ubwo Ahmed Salem yahinduraga umupira imbere y’izamu ariko hakabura ushyira mu izamu.
Muri iyi minota Al Hilal SC yarimo irusha APR FC cyane ndetse irema uburyo butandukanye bw’ibitego.
APR FC iba yishyuye iki gitego ku munota wa 22 ubwo Mugisha Gilbert yacomekeraga Kiwanuka ariko umunyezamu agasohoka akawufatira hanze y’urubuga rw’amahina, batanze kufura itagize icyo itanga.
APR FC wabonaga yamaze kwinjira mu mukino irimo irema uburyo butandukanye bw’ibitego, umupira urimo ukinirwa mu rubuga rwa Al Hilal SC.
Ku munota wa 31 APR FC iba yishyuye iki gitego ku mupira wahinduwe na Ngabonziza Pacifique ariko Mugisha Gilbert ananirwa kuwushyira mu rushundura.
Al Hilal SC yahise ikosora aya makosa ku munota wa 33 ubwo Ahmed Salem yatsindiraga Al Hilal SC igitego cya kabiri ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze myugariro Ishimwe Abdul akoraho ukomeza mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.
Al Hilal SC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Mustafa Abdulgadir yahaye umwanya Mohamed Ahmed Saeed.
Girumugisha Jean Claude ku munota wa 56 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura umukinnyi wa Al Hilal SC ushyira mu izamu
.
APR FC ku munota wa 61 yahushije uburyo bukomeye ubwo yisangaga arebana n’umunyezamu Soufiane Farid ariko ateye awukuramo.
Al Hilal SC yakoze izindi mpinduka ku munota wa 65 Ahmed Salem na Waliedin Dayteen bavuyemo hinjiramo Emmanuel Flomo na Abdelrazig Yagoub Omer Taha.
Ku munota wa 67 APR FC yakuyemo umunyezamu Hakizimana Adolphe hinjiramo Ruhamyankiko Yvan.
Bahise batsindwa igitego ku munota 68 ku makosa ya Seidu Yussif Dauda watakaje umupira.
Ku munota wa 74, APR FC yakoze impinduka 2, Raouf Memel Dao na Hakim Kiwanuka bahaye umwanya Denis Omedi na Mamadou Sy.
Yousif Yagub akaba yaje gutsira agashimguracumu Al Hilal SC ku munota wa 80 ku makosa y’umunyezamu, Ruhamyankiko Yvan.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Al Hilal SC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 67, Al Merrikh SC ya kabiri ikagira 58 mu gihe APR FC ya gatatu ifite 56.