Tibor Nagy
wahoze ari Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe
Afurika, yavuze ko yicuza kuba yarashyigikiye ko Félix Tshisekedi atsinda
amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo mu
2018.
Ibi Nagy
yabitangaje tariki ya 7 Gicurasi 2026, umunsi umwe gusa nyuma y’uko Perezida
Tshisekedi atangaje ko ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu, mu gihe
Abanye-Congo baramuka babimusabye.
Mu butumwa
bwe, Nagy yagize ati: “Kimwe mu bintu nicuza cyane mu gihe nari mu nshingano,
ni uko nasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira Tshisekedi
nk’uwatsinze amatora ya 2018. Natekerezaga ko azaba umuyobozi utandukanye kandi
uzateza imbere inyungu z’Abanye-Congo. Naribeshye cyane.”
Nubwo Nagy
yavuze gutyo ariko, aya magambo aje atandukanye cyane n’ayo yari yaravuze mu
2019, ubwo yakiraga Tshisekedi i Washington nyuma yo kujya ku butegetsi. Icyo
gihe yamushimye nk’umuyobozi wagejeje Igihugu ku ihererekanya ry’ubuyobozi
rinyuze mu nzira ya demokarasi, anavuga ko uwo mwaka wari gutangira icyiciro
gishya cya demokarasi muri RDC.
Yanagaragaje
ko hari intambwe zari zimaze guterwa zirimo kunoza umubano n’ibihugu
by’abaturanyi birimo u Rwanda na Uganda, kurekura imfungwa za politiki ndetse
no kudahutaza ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ubwo yari mu
kiganiro cyamaze amasaha arenga atatu n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa
Gatatu i Kinshasa, Perezida Tshisekedi yavuze ko ashobora kwiyamamariza manda
ya gatatu, asobanura ko bizashingira ku cyifuzo cy’abaturage. Yavuze kandi ko
impinduka zose ku Itegeko Nshinga zizanyuzwa muri referendumu.
Yanatanze
umuburo ko mu gihe umutekano ukomeje guhungabana mu burasirazuba bw’Igihugu,
bishobora gutuma amatora ateganyijwe mu 2028 ataba.
Yagize ati "Nitudashobora
guhagarika iyi ntambara, ku bw’ibyago ntituzashobora gutegura amatora mu 2028.
Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari,
twabikora. Ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ese turemeranya? Twategura amatora dute?"
Ni ibintu
yashimangiye yishingikirije urugero rwa Ukraine, agaragaza ko manda ya
Zelenskyy uyobora iki gihugu kuva mu 2019 yarangiye muri Gicurasi 2024 ariko ko
yanze ko hategurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu kubera intambara imaze imyaka
ine u Burusiya bwashoje ku Gihugu cye.
Aya magambo
yahise atera impaka zikomeye imbere mu Gihugu no hanze yacyo, aho abatavuga
rumwe n’ubutegetsi bagaragaje impungenge ku cyerekezo cya demokarasi muri RDC,
cyane cyane ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga no guhererekanya
ubutegetsi mu buryo bwubahiriza amategeko.
Tshisekedi
ayobora RDC kuva muri Mutarama 2019, ubwo yasimburaga Joseph Kabila batagicana
uwaka. Mu ntangiriro za Mata 2026, yaciye amarenga ko umwaka wa 2032 uzagera akiyobora
iki gihugu, asobanura ko icyo gihe kizagera cyihagazeho mu bukungu
Like This Post? Related Posts