• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko icyemezo cya Botswana cyo gukuriraho Abanyarwanda viza ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhahirane, ubufatanye ndetse n’ubwisanzure bw’ingendo hagati y’ibihugu bya Afurika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango nyuma y’uko u Rwanda na Botswana bisinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye arimo n’akuraho burundu viza ku Banyarwanda bafite pasiporo y’u Rwanda bajya muri icyo gihugu kizwi cyane mu bukungu bushingiye ku mabuye y’agaciro ya diyama.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano afite akamaro gakomeye kuko ashimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo gushyigikira Afurika ifunguye kandi yorohereza abanyafurika kugendererana nta mbogamizi.

Yagize ati:“Aya masezerano ni ay’ingirakamaro cyane. U Rwanda rusanzwe rwakira abanyafurika bose nta viza, ariko hari ibihugu byinshi byari bigisaba Abanyarwanda viza. Kuba Botswana nayo yafashe uwo murongo ni intambwe nziza.”

Yakomeje avuga ko Afurika ikwiye kuba umugabane abaturage bayo bagenderanamo mu bwisanzure, aho umunyafurika atagombye gufatwa nk’umunyamahanga mu kindi gihugu cya Afurika.

Ati:“Ni cyo cyerekezo cya Afurika dushaka kubaka, Afurika irangwa n’imigenderanire myiza, ubufatanye n’ubwisanzure bwo kugenda no gukora ubucuruzi.”

U Rwanda rumaze imyaka rukuraho viza ku baturage bose ba Afurika binjira mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’umugabane. Botswana nayo yiyongereye ku bihugu byemeye kwakira Abanyarwanda nta viza.

Mbere y’iki cyemezo, Botswana yari mu bihugu bike bya Afurika bifunguriye imipaka abaturage bake gusa. Mu bihugu 54 bya Afurika, abaturage b’ibihugu nka Kenya, South Africa, Tanzania, Uganda na Zimbabwe ni bamwe mu bari basanzwe bemerewe kwinjira muri Botswana nta viza.

Nubwo umubare w’Abanyarwanda baba muri Botswana ukiri muto, aho bivugwa ko bari hagati ya 20 na 30 gusa, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hasanzwe hari ibikorwa by’ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ndetse ko gukuraho viza bizarushaho koroshya imigenderanire y’abashoramari, abanyeshuri n’abakerarugendo.

Aya masezerano kandi agaragaza uburyo ibihugu bya Afurika bikomeje gushyira imbere gahunda y’isoko rusange rya Afurika no kwimakaza ubufatanye bugamije iterambere rusange ry’umugabane.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments