Mu gihe cya
Jenoside, abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda bakomeje kugira
imishyikirano n’abasirikare bakuru b’Abafaransa bari bashinzwe ikibazo cy’u
Rwanda. Mu mishyikirano yageze aho ikamenyekana, harimo iyabaye hagati ya
General Huchon na Lieutenant-colonel Rwabalinda.
Imishyikirano
ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda
n’abasirikare b’Abafaransa
Tariki ya 9
Gicurasi 1994, General Huchon yakiriye Colonel Ephrem Rwabalinda wari
umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ingabo za Leta y’u Rwanda (FAR).
General
Huchon yabaye ingenzi mu bijyanye n’ imishyikirano n’ingabo z’u Rwanda. Yabaye
umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa kabuhariwe witwa 1er RPIMa ushinzwe
by’umwihariko ubutumwa uhabwa n’inzego z’ubutasi.
Yanabaye uwungirije
General Quesnot wari umuyobozi w’urwego rwihariye rwa gisirikare rwari
rushamikiye kuri Perezida Mitterrand, nyuma aza gushingwa urwego rwa gisirikare
rushinzwe ubufatanye n’izindi ngabo mu mahanga, ari narwo rwari rushinzwe
ibijyanye no guhugura ingabo zo muri Afurika. Niwo murimo yakoraga mu gihe cya
Jenoside.
Imishyikirano
hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda
Mu
mushyikirano bagiranye, abo basirikare bakuru babiri baganiriye cyane cyane ku
bikurikira:
"Gushyigikira
Leta y’u Rwanda mu rwego rwa politiki mpuzamahanga; kuba abasirikare
b’Abafaransa bari mu Rwanda […] mu gufasha abasirikare b’u Rwanda mu rwego rw’
ubufatanye ; kureba niba hakoreshwa cyangwa ntihakoreshwe izindi ngabo
z’amahanga ; […]".
General
Huchon yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya 105mm, amasasu y’imbunda nto
zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye
imishyikirano y’ibanga hagati ye na General Augustin Bizimungu wari umuyobozi
mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Iryo tumanaho ryagombaga gutegura kwinjira mu
ntambara mu buryo butaziguye bw’u Bufaransa mu Rwanda:
"Telefone
idashobora kumvirizwa yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu
na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na
birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe
ya gisirikare iri mu mujyi wa Kigali. Ibi bikoresho biri Ostende (mu Bubiligi)
aho bitegereje gupakirwa mu bwato. Birihutirwa kandi gutunganya ahantu
hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose.
Ikibuga
cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza
gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu
nkengero z’icyo kibuga".
Rwabalinda
yatashye i Kigali afite telefone ikoreshwa ibyogajuru yari ashyiriye umuyobozi
mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugira ngo ashobore kuyikoresha mu gihe yagiye ku
birindiro bw’izo ngabo.
Leta
y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’u Bufaransa,
ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi
b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.
Like This Post? Related Posts