Amakuru akomeje guturuka mu ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 batangiye kuva mu duce twinshi two mu kibaya cya Rusizi, berekeza mu mujyi wa Kamanyola, ahaherereye hafi y’umupaka uhuza Congo n’u Rwanda.
Nk’uko
byemezwa n’amasoko atandukanye ari muri ako karere, kuva mu mpera z’icyumweru
gishize, abarwanyi ba M23 batangiye gukura ibirindiro byabo mu duce twa Sange,
Bwegera, Luberizi, Luvungi, Kabunambo ndetse n’inkengero zabyo. Ibi bikorwa
byagaragaye cyane mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, aho imodoka za gisirikare
n’ibikoresho by’intambara byerekezaga i Kamanyola.
Umunyamakuru
wigenga ukorera muri Kivu y’Epfo, kimwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile
muri teritwari ya Walungu, babwiye BBC ko uru rugendo rwo kwimura ingabo za M23
rwatangiye ku wa Gatandatu mu buryo bwitondewe ariko bugaragara.
Nubwo
aya makuru amaze gukwirakwira cyane, umutwe wa M23 nturagira icyo utangaza ku
mugaragaro ku birebana no kuva muri utu duce two mu kibaya cya Rusizi. BBC
yavuze ko yawubajije ariko kugeza ubu nta gisubizo irahabwa.
Ahantu
h’ingenzi habereyemo imirwano
Utu
duce M23 ivuyemo twigeze kubera isibaniro rikomeye ry’imirwano mu kwezi
k’Ukuboza umwaka ushize. Icyo gihe, M23 yari yarafashe umujyi wa Uvira nyuma
y’imirwano ikaze, ariko iza kuwuvamo nyuma y’iminsi mike kubera igitutu
mpuzamahanga cyane cyane cyaturukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma
yo kuva muri Uvira, abarwanyi ba M23 basubiye mu duce two mu majyaruguru yayo,
ku ntera irenga kilometero 40, aho bakomeje kugenzura ibice byinshi byo mu
kibaya cya Rusizi.
Kamanyola:
Umujyi ufite amateka n’akamaro k’ingenzi
Kamanyola
ni umujyi muto ariko ufite agaciro gakomeye mu mateka no mu mutekano w’akarere.
Uherereye ku ntera ya kilometero 75 mu majyaruguru ya Uvira, ndetse hafi ya
kilometero 50 mu majyepfo ya Bukavu.
Uyu
mujyi uri hafi cyane y’umupaka wa Congo n’u Rwanda, aho urebana n’umujyi wa
Bugarama mu karere ka Rusizi mu Rwanda. Kuba M23 ikomeje kwegera aka gace
bituma benshi bakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihinduka mu mutekano
w’akarere.
Igitutu
cya Washington na Kinshasa
Leta
ya Congo n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe basaba M23 gusubira
inyuma kugeza i Kamanyola, nk’uko byari bikubiye mu biganiro n’amasezerano
yasinyiwe i Washington muri Nyakanga umwaka ushize.
Aya
masezerano yari agamije kugabanya imirwano no gushaka inzira y’amahoro hagati
y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi
bavuga ko kuva muri ibi bice kwa M23 gushobora gusobanura impinduka nshya mu
mikoranire y’impande zose ziri muri aya makimbirane. Hari ababona ko ari
igisubizo ku gitutu cya dipolomasi, mu gihe abandi bakeka ko bishobora kuba
uburyo bwo kwisuganya mbere y’izindi gahunda za gisirikare.
Mu gihe abaturage bo muri Kivu y’Epfo bakomeje kubaho mu bwoba no mu kutamenya icyo ejo hazaza habahishiye, amahanga akomeje gusaba impande zose kwirinda kongera gusubira mu mirwano ishobora guteza ibibazo birushijeho gukomera mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Like This Post? Related Posts