U Bufaransa
bwari bwiteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda (FAR), bwirengagije
ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga na Leta ya Theodore Sindikubwabo, Guverinoma ye
n’ingabo za Leta.
Muri iyi
nyandiko, haragaragazwa ubufasha bwa gisirikare Ubufaransa bwahaye Guverinoma
y’abicanyi muri Jenoside.
Inama
General Huchon yahaye Leta y’ abicanyi
General Huchon yatanze inama zikurikira:
• […] Urwego rwa gisirikare rushamikiye kuri Perezida
Mitterrand rwatangiye gutegura ibikorwa bwo gutabara Leta y’u Rwanda […] Birihutirwa
gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu
mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo
ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira
abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga ;
• Ntabwo bikwiye gusuzugura umwanzi kandi afite uburyo
bwinshi, ni ngombwa kwibuka buri gihe ko afite abamufasha bakomeye ;
• Guteganya ibikorwa birambye by’intambara mu gihe
intambara izaba ndende. Hazaganirwa uburyo bwo gukoresha ikibuga cy’indege cya
Goma kigenzurwa n’ingabo z’Abafaransa mu gushyikiriza imbunda Ingabo z’u Rwanda
(FAR).
Biragaragara ko u Bufaransa bwari bwiyemeje guha
ibikoresho bya gisirikare abakoraga Jenoside, ndetse aba bagirwa inama yo guha
igihe gihagije ibikorwa bya gisirikare kuko intambara izatinda. Bivuze ko u
Bufaransa bwiyemeje gutoza ingabo z’abicanyi bukanabaha intwaro.
U Bufaransa bwavugaga ko intambara izaba ndende ndetse
ikanakomeza nyuma ya Jenoside, ko yari intambara igomba gutinda.
Ni nayo mpamvu hari telefone yahawe abicanyi : “Telefone
idashobora kumvirizwa n’undi muntu yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya
General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho
by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye
itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare yari mu murwa wa Kigali”.
Ni ngombwa kwibutsa na none ko iminsi ine (4) mbere yuko
General Huchon na Colonel Rwabalinda bahura, amafaranga 435,000 y’amafaransa
yakuwe muri Banki y’igihugu cy’u Bufaransa ashyirwa muri Banki Nkuru y’u
Rwanda, kugira ngo hishyurwe ibikoresho by’itumanaho Alcatel yari yagurishije u
Rwanda kuri iyo tariki.
Hanaganiriwe ku ngano y’intwaro zari zikenewe :
“Ibyihutirwaga gushakwa byaraganiriwe : ibisasu by’imbunda nini bya 105 mm,
byibura bigeze ku bihumbi bibiri (2,000), amasasu y’imbunda nto zihabwa buri
musirikare, bishobotse bikanyura mu bihugu by’inshuti bikikije u Rwanda,
imyambaro ya gisirikare, ibikoresho by’itumanaho”.
Mu gihe cya Jenoside, biragaragara rero ko hari aho
General Huchon yari ahuriye n’ingabo za Leta zatsembaga Abatutsi.
Kwerekana ishusho nziza ya Leta y’abicanyi
General Huchon yavugaga ko bidatinze hagombaga gutangwa
ibimenyetso by’uko Leta y’u Rwanda yari ifite impamvu zumvikana zo kurwana
intambara, ku buryo amahanga yagombaga kugarurira icyizere u Rwanda, bityo
ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bukaba bwasubukurwa.
Mu gihe General Huchon yashyikiranaga na Colonel
Rwabalinda, yamubwiye ko hari ibikorwa byihutirwa n’ibyo mu gihe kiringaniye,
bitegerejwe n’Ubufaransa. Kandi Colonel Rwabalinda yarabihamije muri raporo ye:
“(…) General Huchon yanyumvishije ko abasirikare
b’Abafaransa bafite inzitizi nyinshi zo kudufasha kubera ibivugwa
n’ibinyamakuru bisa nkaho bibogamiye kuri FPR yashoboye kubyigarurira; ko niba
nta gikozwe kugira ngo duhindure ishusho igihugu gifite mu mahanga, abayobozi
ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda nibo bazaryozwa ubwicanyi bwo mu
Rwanda. Yabigarutseho kenshi”.
Rwabalinda yashoje avuga ko Leta y’u Bufaransa itazemera
gushinjwa kuba ishyigikiye abantu bamaganwa n’amahanga kandi batagira icyo
bakora ngo bishinjure. Intambara yo kumvisha ibinyamakuru isura nziza y’u
Rwanda yagombaga kwihutishwa, kandi ni nayo yagombaga gutuma nyuma hari ibindi
bikorwa byashoboka.
Imishyikirano na General Huchon yabaye mu kwezi kwa
Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari igeze hagati ikorwa, umubare munini cyane
w’abatutsi bari bamaze kwicwa. Nyamara Huchon akaba yarakomezaga kuvuga ko
byari ngombwa kwerekana isura nziza y’ub Rwanda, bityo amahanga akagarurira
Leta y’u Rwanda icyizere.
Inkurikizi z’imishyikirano hagati ya General Huchon na
Colonel Rwabalinda
Raporo ya Colonel Rwabalinda yashimangiraga ko ubufasha
bwa gisirikare u Bufaransa bwahaga u Rwanda butigeze buhagarara nubwo
abasirikare b’Abafaransa bari baravuye mu Rwanda na Ambasade y’icyo gihugu
yarafunzwe. Huchon niwe ugaragara nk’uwashyiraga mu bikorwa ubwo bufasha.
U Bufaransa bwateguraga ibikorwa byo gutabara ingabo z’u
Rwanda (FAR) na Guverinoma ya Theodore Sindikubwabo. General Huchon yatanze
igitekerezo cy’ibyakorwa mu binyamakuru:
– Gutanga ibimenyetso byose byerekana ko u Rwanda
rufite impamvu zumvikana zo kurwana intambara ;
– Kwerekana ko abayobozi ba politiki n’aba
gisirikare b’u Rwanda badakwiye kuryozwa ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.
Ubutumwa bw’ubutabazi bwa Bernard Kouchner mu Rwanda mu
kwezi kwa Gicurasi 1994
Bernard Kouchner yakoreye urugendo mu Rwanda kuva tariki
ya 12 kugeza kuya 16 Gicurasi 1994, aje kugerageza gusaba ko MINUAR yajyana
impfubyi z’Abanyarwanda mu gihugu cy’u Bufaransa. Imishyikirano ibyerekeye
yapfubye tariki ya 16 Gicurasi 1994 kubera ko Interahamwe zabyanze. Kouchner
kuva icyo gihe yategereje indege yamucyura.
Bernard Kouchner yagiye i Gitarama aho yahuriye tariki ya
15 Gicurasi 1994 na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda na Perezida Tewodori
Sindikubwabo. Kouchner yari yazanywe no gutabara impfubyi zikajyanwa mu
Bufaransa kubera ko abo bana bashoboraga kwicwa igihe icyari cyo cyose.
Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare
bw’u Bufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe
n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.
Like This Post? Related Posts