• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), by’umwihariko urwego rushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, bwatangaje ko ibitaro bya gisirikare byamaze kwegezwa abaturage mu Ntara zitandukanye z’Igihugu, mu rwego rwo kurushaho kubagezaho serivisi z’ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme.

Mu gihe mbere abantu benshi bari bamenyereye gusa Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe biherereye mu Karere ka Kicukiro, ubu izi serivisi z’I Bitaro zamaze no kugera mu zindi Ntara z’u Rwanda.

Ibi bivuze ko abaturage batuye hirya no hino mu gihugu bashobora kubona serivisi z’ubuvuzi zitangwa n’abaganga b’inzobere bo mu gisirikare badakoze urugendo rwo kujya i Kigali.

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RDF, Brig Gen. Dr. John Nkurikiye, yavuze ko bamaze kugira ibitaro bya gisirikare ku rwego rw’Intara.

Yagize ati:“Ubu dufite ibitaro by’Intara bya gisirikare. Mu Majyaruguru ni ibya Kinihira, mu Burengerazuba ni ibya Bushenge, mu Majyepfo ni ibya Munini. Mu Burasirazuba turacyategura aho tuzabishyira, naho muri Kigali dusanzwe dufite ibitaro bya Kanombe.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru hashyizweho Ibitaro bya Gisirikare bya Kinihira, mu Burengerazuba hashyirwa Ibitaro bya Gisirikare bya Bushenge, naho mu Majyepfo hakaba Ibitaro bya Gisirikare bya Munini.

Brig Gen. Dr. Nkurikiye yavuze ko izi serivisi zitangwa hifashishijwe abaganga b’inzobere bakorera mu bitaro bikuru bya gisirikare bya Kanombe, bakajya bajya gukorera muri ibi bitaro byo mu Ntara hanyuma bagasubira ku cyicaro gikuru.

Yasobanuye ko ibi bitaro bidashyizweho kugira ngo bisimbure ibindi bitaro bisanzwe, ahubwo ari uburyo bwo kugeza ubuvuzi bw’inzobere ku baturage benshi kurushaho.

Ati:“Muri ibyo bitaro serivisi abantu bava i Kanombe bakaza gukorera aha bagasubirayo, bigatuma serivisi z’inzobere zo ku rwego rwo hejuru zigera no kuri ibi bitaro dukoresheje abaganga bacu dusanganywe.”

Abaturage benshi bamaze kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe ndetse n’abagiye bavurwa n’abaganga ba RDF mu bikorwa byo kwegera abaturage (RDF Citizen Outreach Program), bakomeje gushima ubwitange n’ubunyamwuga bw’abaganga b’igisirikare.

Ibi bikorwa ngarukamwaka bya RDF bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo:

  • gutanga ubuvuzi bw’inzobere,
  • kubaga abarwayi ku buntu,
  • kuvura amenyo n’amaso,
  • ndetse no kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage.

Gushyira ibitaro bya gisirikare mu Ntara zitandukanye biteganyijwe ko bizafasha kugabanya ingendo ndende abaturage bakoraga bajya gushaka ubuvuzi bwihariye i Kigali, ndetse bikongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima mu gihugu.


Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RDF, Brig Gen. Dr. John Nkurikiye, avuga ko bamaze kugira ibitaro bya gisirikare ku rwego rw’Intara



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments