Abarobyi
benshi b’Abanyanijeriya baburiwe irengero kandi bakekwa kuba barapfuye nyuma
y’ibitero byo mu kirere byagabwe n’ingabo za Tchad ku birindiro by’umutwe wa Boko
Haram mu gace k’Ikiyaga cya Chad, nk’uko amakuru aturuka mu baturage n’inzego
z’ibanze abivuga.
Amakuru
yatanzwe n’umwe mu bagize umutwe w’abasivili bafasha mu mutekano ndetse
n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abarobyi bo ku Kiyaga cya Chad avuga ko indege
z’intambara za Chad zarashe ku birwa bibiri bikekwaho kuba ibirindiro bya Boko
Haram.
Nk’uko ayo
makuru abivuga, nibura abarobyi 40 bakomoka muri Nigeria baburiwe irengero
nyuma y’ibi bitero, bikekwa ko benshi muri bo bishwe no kurohama.
Icyakora,
umubare nyakuri w’abapfuye nturamenyekana neza kuko ibikorwa bya gisirikare
bikomeje muri aka gace kagizwe n’ibishanga byinshi dusangiwe na Nigeria, Cameroun
,Niger,Tchad
Amakuru
aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za
Chad zatangiye kugaba ibi bitero kuva ku wa Gatanu, nyuma y’uko Boko Haram
igabye ibitero ku basirikare ba Chad.
Ayo mato
y’intambara yibanze cyane ku kirwa cya Shuwa, gifatwa nk’ahantu h’ingenzi
hagenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro hafi y’imipaka ihuza Nigeria, Niger na
Chad.
Umwe mu
barobyi bo mu mujyi wa Baga yavuze ko:“Abantu benshi bishwe muri ibyo bitero.”
Amakuru
atandukanye avuga ko bamwe mu barobyi bishyuraga amafaranga Boko Haram kugira
ngo bemererwe kuroba mu bice bifite amafi menshi kandi biri kure.
Ngo
abarwanyi ba Boko Haram ni bo babafashaga kubageza kuri ibyo birwa no
kubagarura nyuma yo kuroba.
Ibi byatumye
bamwe bakeka ko ingabo za Chad zashoboraga kuba zaribeshye zikitiranya abarobyi
n’abarwanyi.
Kugeza ubu,
ingabo za Tchad ntizari zatanga itangazo rihamye rivuga kuri ibi bitero.
Ibi bibaye
nyuma y’iminsi mike gusa Boko Haram igabye ibitero bibiri ku birindiro
by’ingabo za Chad hafi y’Ikiyaga cya Chad, bikica nibura abasirikare 24 ba Chad
ndetse n’abajenerali babiri.
Mu Ukwakira
2024, ingabo za Chad zari zongeye gushinjwa kwica abarobyi benshi
b’Abanyanijeriya mu bitero byagabwe ku kirwa cya Tilma, mu gihe zari zigamije
abarwanyi ba Boko Haram.
Abaturage bo
muri aka karere bavuga ko bakomeje kuba hagati y’umuriro w’imitwe yitwaje
intwaro n’ibikorwa bya gisirikare.
Like This Post? Related Posts